Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More Than The Crown’, hari aho yageraga agacika intege, agashaka no kubihagarika, ku buryo hari n’igihe yicaraga akarira, ariko ubu afite amashimwe atagira ingano, ashimira abamubaye hafi byumwihariko umugabo we.
Naomie yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagarukaga ku musaruro w’iki gitabo cyamaze kurangira, aho yavuze ko afite ibyishimo byinshyi, ariko ko ibyishimo afite “uyu munsi binyibutsa ku munsi wa mbere ntangira kwandika More Than a Crown.”
Yakomeje avuga ko byabaye akarusho mu gukosora iki gitabo, aho yakoranye itsinda ryabimufashijemo rigatuma abasha kubona ibyo ashyira mu gitabo n’ibyo akuramo.
Ati “Hari igihe numvaga ntazi ibyo nashyiramo cyangwa nakuramo…hari ingingo nyinshi nabaga mfite, nkibaza niba nazibasangiza cyangwa nkabyihorera.”
Yakomeje agira ati “Ntababeshye hari igihe nashakaga gucika intege burundu [nkibaza impamvu biri kuntesha umutwe] ndakibuka umunsi umwe ubwo Sandrine Bwiza yazaga iwanjye kugira ngo dukosore, icyo gihe nacitse intege maze ndarira kuko numvaga ndemerewe. Ariko nanone nagombaga kongera kwiyibutsa uwo ndi we.”
Naomie yakomeje avuga ko atita ku byo abantu bavuga, ahubwo ko igifite agaciro ari inkuru iri muri iki gitabo, aboneraho kuvuga ko afite ibyishimo byinshi byo kubona kirangiye kikajya hanze, akaba abishimira abarimo umugabo we Michael Tesfay wakunze kumwibutsa ko ari uw’agaciro katagereranywa.
Ati “Hari igihe tugaragara twishimye kandi dufite imbaraga, ariko mu mutima dukeneye umuntu ubitwibutsa. Ibyo ndabishimira cyane.”






RADIOTV10











