Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze kuwureka, kuko ubu ari bwo abonye uburyo bwo kuwukora neza.
Yabitangarije ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe ubwo yari ahasesekaye agarutse gutura mu Rwanda, nyuma y’igihe kinini aba ku Mugabane w’u Burayi aho yari yaragiye kuvoma ubumenyi.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bari bagiye kumwakira ari benshi ku Kibuga cy’Indege, Kitoko yabajijwe niba nyuma yo kugaruka mu Rwanda azakomeza umuziki, avuga ko ari yo ntego.
Ati “Njye umuziki ntabwo nawureka ngo bishoboke, na hariya nadi ndi byari bogoye kuwukora, ariko n’ubundi narwanaga kugira ngo abantu banyumve. Umuziki nzakomeza nywukore nibaza ko hano ari ho byoroshye ariko mu binzanye ni ukureba niba hari n’ibindi nakora, ibishoboka kandi njye ntaho nzi heza, ahari inyungu niho nakwerekeza.”
Kitoko wagaragaje amarangamutima yo kuba atashye gutura mu Rwanda burundu, yavuze ko gufata icyemezo cyo kuza nyuma y’imyaka 12, byamworoheye kuko aje iwabo.
Ati “Ntabwo bigoye buriya icyemezo kigoye ni icyo kuva aho wakuriye, naho icyo gutaha cyo ni ikintu cyoroshye, icyari kigoye ni ukuva inaha kandi ndabona mwese mukinyibuka.”
Kitoko, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka “Akabuto,” “Ikiragi,” na “Agatege”, azanahita anaririmbira abantu mu gitaramo gikomeye kizaririmbamo umuhanzi w’ikirangirire Davido kizaba mu ntangiro z’ukwezi gutaha.
Yishimira kuba yarabonye aka kazi ko kuzaririmba muri iki gitaramo kandi ko kizamubera amahirwe yo kongera kwigaragariza abakunze ibihangano bye byo hambere.
Yagize ati “Nagize amahirwe ngira ayo masezerano, nditeguye. Nzi ko abantu bankumbuye nk’uko nanjye mbakumbuye.”

RADIOTV10










