Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko n’uwahoze ari inshuti y’uyu muhanzi banakoranaga, bakaza kugirana inzigo.
Aya mashusho y’urukozasoni yasakaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavugaga ko bagaye uyu muhanzi kubera iby’aya mashusho.
Amakuru yizewe, avuga ko ayo mashusho yagiye hanze bigizwemo uruhare n’uwahoze akorana n’uyu muhanzi wamufashaga gufata amashusho kuri telefone, banabanaga mu nzu.
Uyu waduhaye amakuru, avuga ko ayo mashusho yafashwe na Yampano ubwe akoresheje telefone ye, nyuma akaza guha telefone uwo wamufashaga ngo n’ubundi amufashe gufata amashusho, yajya ahaba habitse amashusho n’amafoto, akayabonamo, agahita ayiyoherereza.
Bivugwa ko nyuma yuko uyu muhanzi ashatse umugore, yasabye uwo bakoranaga ko yakwimuka, bikamubabaza akagenda amukangisha ko azashyira hanze ayo mashusho ye yari afite.
Ati “Yatangiye kujya amubwira ngo ‘nyamara mfite akantu kawe [avuga amashusho] tuzakibanamo, umaze gutera imbere uranyihakanye’, […] Yampano aramubwira ati ‘ariko iyo video wiyirekura, tuzabiganiraho.”
Uyu waduhaye amakuru yakomeje agira ati “Yanagiye amusaba amafaranga inshuro nyinshi, undi na we akayamuha, akamusaba gusiba ariya mashusho, akabimwemerera, ku buryo yari azi ko yanamaze kuyasiba.”
Uyu waduhaye amakuru avuga ko aba bombi bakomeje kugenda baterana amagambo, hari byinshi batumvikanaho, ari na byo bishobora kuba byarabaye intandaro yo kuba ariya mashusho yagiye hanze.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10










