Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka umupira w’amaguru nyuma yo kudashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izitabaza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Umubano w’uyu mukinnyi na Rayon Sports uvugwa ko watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’umukino wa shampiyona bakinnye na Marines FC bakanganya ibitego 2-2.
Icyo gihe, ku gitego cya kabiri batsinzwe habayeho kutumvikana hagati ye n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye, cyateje impaka aho bamwe bashinjaga Aimable ko yaretse umupira nkana, mu gihe we yavugaga ko umunyezamu ari we wamubwiye kuwureka. Ibyo byatumye umupira umurenga, bivamo igitego.
Aimable akomeza avuga ko Perezida wa Rayon Sports yamuhamagaye nyuma y’uwo mukino amubaza uko byagenze, maze amusobanurira ko ari amakosa yakozwe n’umunyezamu wamubwiye kureka umupira.
Yongeraho ko Perezida ubwe yemeye ko na we yumvise umunyezamu amubwira ngo areke umupira, bityo atamushinja amakosa, ahubwo yari abimubajije kubera amakuru yavugaga ko ari Aimable watsindishije.
Nyuma y’ibi, ngo byabaye imbarutso y’uko umwaka w’imikino wose wasoje atongeye gukina, bitewe n’itegeko ryari ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ubwo umwaka mushya w’imikino wajyaga gutangira, habayeho n’ikindi kibazo cy’amafaranga angana na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) Aimable yishyuzaga Rayon Sports ku mafaranga yasigaye kuri recrutement.
Ubwo ikipe yatangiraga imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yanze gutangirana n’abandi, avuga ko atazatangira imyitozo atishyuwe amafaranga ye yose.
Iki kibazo cy’amafaranga cyiyongereye ku kutumvikana kwari kwadutse hagati ya Perezida Thadée Twagirayezu na Visi Perezida Prosper Muhirwa.
Twagirayezu yashinje Aimable gukorana bya hafi na Prosper, amubwira ko atakimwizera ndetse ko n’iyo yakomezanya n’ikipe, yabona azajya ayigambanira.
Ubwo hasohokaga urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yisanze atarurimo kuko atari yahawe n’ibyangombwa byo gukinira ikipe (license).
Aimable yavuze ko byamutangaje cyane kuko yakomeje gukora imyitozo nk’ufite amasezerano, kandi umutoza yari yamubwiye ko amukeneye, ariko Perezida aza kwanga kumuha icyangombwa cyo gukina.
Yagize ati “Mu by’ukuri nk’umukinnyi wabigize umwuga, numvise Perezida ankoreye ubuhemu kandi numva ndi kuzira ibintu ntazi. Ntababeshye, nageze aho numva nanze umupira, ntekereza no kuwureka.”
Aimable yaje kurega Rayon Sports muri FERWAFA, ariko mu gihe bari bategereje igisubizo, ikipe ya Assabah Sports Club yo muri Libiya yaramuhamagaye, barumvikana ko azayikinira umwaka umwe.
Yasabye Rayon Sports urwandiko rumurekura (release letter) abemerera ko azabarekera ya miliyoni eshanu yari abasigayeho, ariko ko bazamwishyura ibirarane by’imishahara.
Uyu myugariro ubu ari kumwe n’iyi kipe ye nshya, yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, aho bari mu myiteguro ya shampiyona izatangira mu kwezi kwa 12.
Aimable Nsabimana yageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga) 2023, atwaranye na yo ibikombe birimo icy’Amahoro ndetse na Super Cup.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











