Umuhanzi Yampano, yatangaje ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwashyize hanze amashusho agaragaramo we n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’ibanga, anasobanura birambuye uko uwo arega yayabonye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hasakaye amashusho agaragaramo uyu muhanzi Florien Uworizagwira uzwi nka Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Uyu muhanzi wari utaragira icyo atangaza kuri ariya mashusho, yabwiye ikinyamakuru The New Times, ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwitwa Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo wasakaje ariya mashusho, wayashyize hanze tariki 09 Ugushyingo, akaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Snapchat.
Yampano yabwiye iki kinyamakuru ko we n’uyu washyize hanze ariya mashusho, bigeze kubana mu nzu imwe mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Gusa umubano wabo wajemo agatotsi ubwo uyu muhanzi yasabaga Pazzo kumubisa kuko we n’umukunzi we bifuzaga “kwisanzura mu buzima bwite.”
Yampano yemeza ko uyu musore babanaga mu nzu, ari we uri inyuma y’isakara ry’ariya mashusho kuko ari we wabashaga kugera aho yari yarayabitse.
Uwo Pazzo yakoreshaga imbuga nkoranyambaga za Yampano, amufasha gusangiza abantu amavideo y’indirimbo ze mu rwego rwo kuzimenyekanisha.
Amashusho yagiye hanze ate?
Yampano avuga ko ariya mashusho yayafashe muri Gicurasi uyu mwaka abyumvikanyeho n’umukunzi we. Icyo gihe yari akibana na Pazzo. Ngo nyuma yo kuyafata yayabitse ku mbuga nkoranyambaga ze z’ibanga.
Yampano uvuga ko ariya mashusho atari yayafashe ngo ajye hanze, yagize ati “Njye n’umukunzi wanjye twafashe ariya mashusho mu buryo bw’ibanga turi twenyine.”
Avuga ko mbere atigeze agirana ikibazo n’uriya Pazzo, ndetse ko yashoboraga gufata telephone ye kuko ari we wakoreshaga imbuga nkoranyambaga ze.
Ati “Kuva nashyira hanze indirimbo ‘Sibyange’ yakomeje kumfasha gufata video ngufi kandi nkamwishyura 10% by’amafaranga nakuraga mu bitaramo.”
Yampano avuga ko ikibazo cyatangiye kubaho hagati ye na Pazzo ubwo yamusabaga ko batandukana, kugira ngo abashe kubana n’umukunzi we, akanamusaba gusohoka muri Konti ze z’imbuga nkoranyambaga ze.
Avuga ko ubwo Pazzo yari agiye kwimuka, yamusabye ibihumbi 500 Frw byo kujya gutangira ubuzima bushya.
Ati “Nabanje kumuha ibihumbi 300 Frw kuko ntari mfite amafaranga ahagije, ariko yanga kugenda. Naramubajije nti ‘Pazzo urashaka ko ibintu bikomera?’ ‘None se ninguha amafaranga yose urimuka?’ arabyemera, rero naje kuyamuha yose, ariko akomeza kwinangira kugenda.”
Yampano avuga ko yibuka igihe uriya Pazzo yibye ariya mashusho, nubwo yumvaga yarahise ayisiba umunsi yayifatiyeho. Avuga ko kuva icyo gihe, baje kugirana ubushyamirane ndetse n’umugore w’uyu muhanzi.
Yampano avuga ko nyuma y’iminsi micye Pazzo yimutse, hari inshuti ze zatangiye kumubwira ko uyu musore afite amashusho ye y’urukozasoni.
Ati “Nanjye ubwanjye naramwiyumviye muri Interview yivugira ko yakuye video muri telefone yanjye kandi ko yasheyarinze screenshot yayo inshuti zanjye mbere yuko ayisiba.”
Avuga ko na we yakubiswe n’inkuba ubwo ariya mashusho yacicikanaga ku itariki ya 09 n’iya 10. Kandi ko ahamya ko byose ari umugambi wo kumuhindanyiriza isura dore ko yitegura kujya mu gitaramo i Paris mu Bufaransa tariki 17 Ugushyingo.
Ati “Hari abanzi batifuza ko njya kuririmba i Paris. Barashaka kwangiza isura yanjye, akaba ari bo bashyize hanze iyi video.”
Yakomeje agira ati “Sinshobora kwishyirira hanze video yanjye. Buriya ni ubuzima bwite bwanjye n’umuryango wanjye. ntabwo ndi injiji yo kuba nakurura abantu nkoresheje uburyo nka buriya. Namaze kumenyekana.”
Pazzo we ahakana ibi ashinjwa, akanahakana ko atigeze abana na Yampano, akavuga ko ahubwo yari manager we.
RADIOTV10










