Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in IMYIDAGADURO
0
Men and fashion: How Rwandan men are redefining style
Share on FacebookShare on Twitter

Mu myaka yshize, imyambarire no kwiyitaho byari iby’abakobwa n’abagore. Abasore n’abagabo benshi bumvaga ibyo guhitamo imyenda myiza no kwisiga amavuta meza, bitabareba ariko imyumvire yarahindutse, ubu na bo basigaye barimba, bakajyanisha imyenda, bikanogera ijisho rya benshi.

Muri iki gihe, kwambara neza no kwiyitaho bimaze gufatwa nk’ibigaragaza icyizere, kwiyubaha no kwikunda. Mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, abagabo barimo guhuza imyenda igezweho n’imideli yo ku isi, gushyigikira abahanga mu by’imideri bo mu Gihugu no gusangiza abantu imyambarire yabo ku mbuga nkoranyambaga

Izi mpinduka ntizigarukira ku myenda gusa, kuko ahantu ho gutunganyiriza imisatsi hahindutse ahantu nyabagendwa ku bantu bose, ari abagore ndetse n’abagabo.

Muri iki gihe, abagabo bifashisha serivisi zitandukanye z’ubwiza zirimo izibaha amavuta y’uruhu nk’uburyo bwo gutuma bagaragara neza. Ibicuruzwa by’ubwiza bigenewe abagabo na byo byarongerewe, bigaragaza ko kwiyitaho biri kuba igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi

Nubwo hari abacyumva ko ibi ari “ibintu by’abagore,” imideli n’isuku ntibigira igitsina. Kwiyitaho ni indangagaciro zigaragaza umuntu wiyubaha, wiyizera kandi ufite umuco wo gusa neza.

Abagabo b’Abanyarwanda bari guhindura imyumvire yo hambere, bakagaragaza ko kuba umugabo bishobora kujyana n’imyambarire, isuku no kwiyitaho

Ibi bigaragaza ko imideli itagenewe abantu bamwe ahubwo ari uburyo bwo kwerekana uwo uri we no guha agaciro ishusho yawe. Abagabo b’Abanyarwanda bamaze kubisobanukirwa, berekana ko imyambarire ari umuco, icyizere n’indangagaciro, kandi ko kwambara neza bidasigana no kwigirira icyizere.

Frank Axel Nyabagabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + twelve =

Previous Post

ITANGAZO RY’AMASOKO RIHAMAGARIRA GUPIGANWA MU MURENGE WA RUKOMA

Next Post

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Related Posts

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamideli Isimbi Model yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza yenda kwibaruka imfura ye n’umugabo we w’Umunya-Israel Shaul Hatzir bamaze...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo...

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

by radiotv10
31/12/2025
0

Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.