Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo gutukana, kwihimura cyangwa gutesha agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye amakimbirane.
Mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, hamaze igihe humvikana intambara y’amagambo, aho bamwe bakoresha ibitangazamakuru bakorera bagatambutsa ubutumwa bwibasira bagenzi babo cyangwa abo baba badahuje imyumvire.
Ni ibintu byakunze kwamaganwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, rwongeye gushyira hanze itangazo riburira abakomeje kugaragaza imyitwarire nk’iyi.
Muri iri tangazo rifite impamvu igira iti “Kwibutsa Abanvamakuru bakora inkuru n’ibiganiro bya Siporo.” RMC yatangiye ivuga ko “yibutsa abanyamakuru bose bakora inkuru n’ibiganiro bya Siporo ku maradiyo n’amateleviziyo ko bagomba kubahiriza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.”
Uru rwego ruvuga ko aba banyamakuru, bibutswa ko “Imiyoboro ya Radiyo na Televiziyo ntigomba gukoreshwa nk’urubuga rwo kwihimura, gutukana cyangwa gutesha agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye amakimbirane. Ibi binyuranye n’inyungu rusange ndetse bikaba binyuranyije n’amahame y’umwuga.”
Nanone kandi RMC ivuga ko mu biganiro cyangwa mu isesengura rya siporo, Umunyamakuru yirinda amarangamutima akomoka ku makipe afana.
Iti “Ni ngombwa gutanga amakuru mu buryo buboneye, butabogamye kandi bushyira imbere ukuri n’ubunyamwuga.”
Uru rwego rukomeza rugira riti “Abanyamakuru bagomba kwirinda kuvuga ku bantu ku giti cyabo babibasira, ahubwo bakibanda ku bikorwa n’ibifatika birebana n’isesengura ry’iyo ngingo.”
RMC ivuga ko abanyamakuru bagomba kudatangaza amakuru bahawe n’abafana cyangwa andi atemejwe hagati mu kiganiro batabanje kuyagenzura no kwemeza ukuri kwayo.
Uru rwego rwaboneyeho gutanga inama, ruvuga ko bitewe n’uburebure bw’ibiganiro bya Siporo (akenshi bimara amasaha agera kuri 3), abayobozi b’ibiganiro bya Siporo barasabwa gufata umwanya uhagije bagategura ibiganiro bya Siporo kugira ngo batangaze amakuru yizewe, yagenzuwe kandi afite ishingiro.
RMC kandi yavuze ko abanyamakuru badakwiye kubangikanya umwuga w’itangazamakuru n’ubuvugizi bw’amakipe.
Muri iri tangazo, RMC isoza itanga umuburo, ivuga ko “Abanyamakuru batazubahiriza ibyavuzwe haruguru, bazahanwa nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 29 y’Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.”
RADIOTV10











