Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe Dorcas, yashyize hanze ubutumwa buca amarenga ko mu rugo rwe ibintu bitifashe neza, anavuga ko mu guhitamo undi mugabo bazaba, azabanza gushishoza.

Nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko bitameze neza mu rugo rw’umuhanzikazi Ishimwe Vestine, usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaciye amarenga yo gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouadraogo bamaze amezi atanu barushinze dore ko bakoze ubukwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Vestine yagize ati “Uyu munsi ubuzima ndi kubamo ntabwo ari bwo buzima nahisemo, ndi kunyura mu bihe bigoye kandi ntakwiriye. Ndabizi nafashe umwanzuro mubi mu buzima bwanjye, ariko ntacyo bitwaye. Imana yemera ibintu byinshi kuba kugira ngo bitwigishe. Maze kwiga byinshi.”

Yakomeje agira ati “Ntawundi mugabo uzongera kumbeshya agamije kunyangiriza ubuzima. Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kimwe cyose kuri we. Ntawuzongera kunkoresha mu nyungu ze bwite.”

Ibi nubwo byatunguye abantu benshi, hari abanze kwemeza ko aya makuru yaba yashyizwe hanze n’undi muntu, ariko ushingiye ku biganiro uyu mugore yari amaze igihe anyuza kuri muyoboro wa YouTube wa MIE yacaga amarenga ko mu rugo rwe hari byinshi byamutengushye.

Mu minsi ishize kandi uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro yakoranye n’ubundi n’iyi YouTube Channel aho yari kumwe n’umuvandimwe Dorcas, yamubwiye ko adakwiye kuzashinga urugo akiri muto, kuko aramutse abikoze, yamucyaha.

Ibi na byo byatumye hari benshi bibaza ku rugo rw’uyu muririmbyi, bavuga ko urushako rwe rutamumereye neza, kuko yagaragazaga ibisa no kwicuza ku kuba yarubatse urugo akiri muto.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − nine =

Previous Post

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Next Post

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.