Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe Dorcas, yashyize hanze ubutumwa buca amarenga ko mu rugo rwe ibintu bitifashe neza, anavuga ko mu guhitamo undi mugabo bazaba, azabanza gushishoza.
Nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko bitameze neza mu rugo rw’umuhanzikazi Ishimwe Vestine, usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaciye amarenga yo gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouadraogo bamaze amezi atanu barushinze dore ko bakoze ubukwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Vestine yagize ati “Uyu munsi ubuzima ndi kubamo ntabwo ari bwo buzima nahisemo, ndi kunyura mu bihe bigoye kandi ntakwiriye. Ndabizi nafashe umwanzuro mubi mu buzima bwanjye, ariko ntacyo bitwaye. Imana yemera ibintu byinshi kuba kugira ngo bitwigishe. Maze kwiga byinshi.”
Yakomeje agira ati “Ntawundi mugabo uzongera kumbeshya agamije kunyangiriza ubuzima. Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kimwe cyose kuri we. Ntawuzongera kunkoresha mu nyungu ze bwite.”
Ibi nubwo byatunguye abantu benshi, hari abanze kwemeza ko aya makuru yaba yashyizwe hanze n’undi muntu, ariko ushingiye ku biganiro uyu mugore yari amaze igihe anyuza kuri muyoboro wa YouTube wa MIE yacaga amarenga ko mu rugo rwe hari byinshi byamutengushye.
Mu minsi ishize kandi uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro yakoranye n’ubundi n’iyi YouTube Channel aho yari kumwe n’umuvandimwe Dorcas, yamubwiye ko adakwiye kuzashinga urugo akiri muto, kuko aramutse abikoze, yamucyaha.
Ibi na byo byatumye hari benshi bibaza ku rugo rw’uyu muririmbyi, bavuga ko urushako rwe rutamumereye neza, kuko yagaragazaga ibisa no kwicuza ku kuba yarubatse urugo akiri muto.
Khamiss SANGO
RADIOTV10








