Yifashishije ibipfunsi bibiri byambaye uturindantoki tuzwi ku bakinnyi b’iteramakofe, Umuhanzi The Ben yateguje abantu igitaramo mbaturamugabo bivugwa ko azahuriramo na mugenzi we Bruce Melodie, bakunze kwifurizwa n’abafana babo ko bahurira mu gitaramo mpinyuzabagabo.
Iki gitaramo kizabimburira ibindi by’umwaka wa 2026 dore ko kizaba tariki 01 Mutarama 2026, nk’uko byagaragajwe n’umuhanzi The Ben wari wanakoze igitaramo cyabimburiye ibindi muri uyu mwaka wa 2025.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yifashishije ifoto y’ibipfunsi bibiri byambaye Gants zimenyerewe ku bakinnyi b’iteramakofe, birebana mu buryo bwo guhigana, arangije yerekana ko iki gitaramo kizaba kuri iriya tariki.
Uyu muhanzi kandi wanagaragaje amashusho ari gukora imyitozo mu nzu zabigenewe ‘Gym’, yahise ashyiraho ubutumwa bugira buti “Ku bo bireba bose, mukomeze mukurikire muzamenya ibirambuye.”

Amakuru ahari, avuga ko iki gitaramo kizahuriramo The Ben na Bruce Melodie, cyahawe izina rya ‘Who is the Best’ [ni inde uhiga undi], kizarangira hagaragaye urusha undi, dore ko aba bahanzi bakunze guhanganishwa n’abakunzi babo, bavuga ko umwe arenze undi.
The Ben kandi ashyize hanze aya makuru nyuma yuko aba bahanzi bombi baherutse gushyira umukono ku masezerano ataramenyekanye amakuru arambuye kuri yo, ariko bikavugwa ko n’ubundi ari ay’imikoranire irimo na kiriya gitaramo.
Mu bihe bitandukanye, abakunzi b’aba bahanzi bakunze kubahanganisha, aho bamwe bavugaga ko umwe arenze ku wundi, ndetse bikagera n’aho aba bahanzi babibazwaho mu itangazamakuru niba hari ikibazo bafitanye, ariko bakirinda kubivugaho byinshi.
Abakunzi b’aba bahanzi kandi bakunze gusaba ko bazahurira mu gitaramo gisa no guhatana, ubundi impaka zigacika, hakagaragara umuhanzi urusha undi, yaba ari mu miririmbire, ndetse no mu kugira abafana benshi.
Aba bahanzi bombi kandi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe, mu gihe bafatwa nk’abayoboye muzika Nyarwanda muri iki gihe, yaba mu buhanga ndetse no mu gikundiro cy’abafana.



RADIOTV10










