Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya nyuma kizavamo uzegukana iri kamba.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Se) na nyina w’Umubiligikazi, ubu ari mu byishimo nyuma yuko ageze mu cyiciro cya nyuma cy’abagomba kuzavamo Miss w’u Bubiligi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kyra Nkezabera yagize ati “Ubu byatangajwe, Irushanwa rya Miss Belgium rirakomeje hamwe na njye. Nishimiye gutangaza ko nageze mu cyiciro cya nyuma.”
Uyu mukobwa ukomeje gushimira abari kumutera inkunga bamutora, yagize ati “Ndabashimira ku kuba mukomeje ku nkunga mwampaye kuva mu ntangiro kugeza aho bigeze ubu.”
Kyra Nkezabera kandi akomeza gusaba abantu kumushyigikira bamutora, banyuze n’ubundi ku rubuga rwa Miss Belgium, aho abifuza kumutora banyura hano.
Mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10 ubwo yari yatowe mu cyiciro cy’abahagararira Umujyi wa Bruxelles, Kyra Nkezabera yavuze ko afite icyizere ko no kwegukana ikamba bishoboka, kuko yujuje ibisabwa byose, kandi na we akaba yiyizeye n’ubushobozi afite.
Yari yagize ati “Ibikenewe byose ndabyujuje, kandi niyumvamo uwo muhamagaro kuko nitabiriye irushanwa mfite icyizere. Hamwe n’Imana, nizera ko izabinshoboza.”
Krya Nkezabera aramutse yegukanye ikamba rya Miss Belgium yaba ateye ikirenge mu cya Miss Sonia Roland Uwitonze witabiriye Miss France muri 2000, ndetse akanegukana ikamba.
Abifuza gushyigikira uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, bamutora banyuze ku rubuga rwa Miss Belgium, banyuze kuri uyu murongo: UKANYURA HANO.





RADIOTV10











