Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

radiotv10by radiotv10
21/11/2025
in IMYIDAGADURO
0
Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium
Share on FacebookShare on Twitter

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya nyuma kizavamo uzegukana iri kamba.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Se) na nyina w’Umubiligikazi, ubu ari mu byishimo nyuma yuko ageze mu cyiciro cya nyuma cy’abagomba kuzavamo Miss w’u Bubiligi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kyra Nkezabera yagize ati “Ubu byatangajwe, Irushanwa rya Miss Belgium rirakomeje hamwe na njye. Nishimiye gutangaza ko nageze mu cyiciro cya nyuma.”

Uyu mukobwa ukomeje gushimira abari kumutera inkunga bamutora, yagize ati “Ndabashimira ku kuba mukomeje ku nkunga mwampaye kuva mu ntangiro kugeza aho bigeze ubu.”

Kyra Nkezabera kandi akomeza gusaba abantu kumushyigikira bamutora, banyuze n’ubundi ku rubuga rwa Miss Belgium, aho abifuza kumutora banyura hano.

Mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10 ubwo yari yatowe mu cyiciro cy’abahagararira Umujyi wa Bruxelles, Kyra Nkezabera yavuze ko afite icyizere ko no kwegukana ikamba bishoboka, kuko yujuje ibisabwa byose, kandi na we akaba yiyizeye n’ubushobozi afite.

Yari yagize ati “Ibikenewe byose ndabyujuje, kandi niyumvamo uwo muhamagaro kuko nitabiriye irushanwa mfite icyizere. Hamwe n’Imana, nizera ko izabinshoboza.”

Krya Nkezabera aramutse yegukanye ikamba rya Miss Belgium yaba ateye ikirenge mu cya Miss Sonia Roland Uwitonze witabiriye Miss France muri 2000, ndetse akanegukana ikamba.

Abifuza gushyigikira uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, bamutora banyuze ku rubuga rwa Miss Belgium, banyuze kuri uyu murongo: UKANYURA HANO.

Kyra Nkezabera yageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Belgium

Yahawe ishimwe nk’uwageze mu cyiciro cya nyuma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − 1 =

Previous Post

Eng.-Other talks between Rwanda and the DRC have made progress toward neutralizing the FDLR

Next Post

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.