Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abandi bantu babiri barimo umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cyo mu buriri.
Undi watawe muri yombi ni Kwizera Nestor wiyita Pappy Nesta, aho we na Djihad bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bombi bafunzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ahamya ifungwa ry’aba bantu babiri, yagize ati “Ni byo bafashwe bakurikiranywe bafunze.”
Dr Murangira wongeye kwihanangiriza abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni, abibutsa ko bigomba kuranduka burundu, yavuze ko RIB izakomeza gukora iperereza kuri kiriya cyaha.
Ati “Tuzakomeza dukore iperereza uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa.”
Aba bantu babiri baje biyongera ku bandi bantu batatu na bo batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’uriya muhanzi Yampano wari watanze ikirego tariki 09 Ugushyingo nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza we n’umukunzi we bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Ku ikubitiro uwabanje gutabwa muri yombi ni Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wanabanye n’uyu muhanzi, wafashwe tariki 11 Ugushyingo 2025.
Tariki 14 Ugushyingo hafaswe Kalisa John uzwi nka K. John, nyuma haza gutabwa muri yombi undi witwa Ishimwe Francois Savio we wafashwe tariki 18 Ugushyingo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwanamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego cyaregwagamo bariya babiri babanje gutabwa muri yombi, ndetse tariki 17 Ugushyingo rukaba rwari rwayoherereje Ubushinjacyaha.
RADIOTV10











