Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in IMYIDAGADURO
0
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga kuhagera, icyakora umunyamategeko wunganira umwe mu baregwa, asaba ko uriya muhanzi na we akurikiranwa kuko ari we wa mbere wayasakaje.

Byagarutsweho mu rubanza rwo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ruregwamo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi na K-John.

Ubwo Ubushinjacyaha bwabazwaga kugaragaza impamvu busabira abaregwa gufungwa by’agatetanyo, bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bishimangira ko bakoze iki cyaha bakurikiranyweho.

Kuri Pazzo Man, Ubushinjacyaha bwavuze ko yari umujyanama wa Yampano, aho yashoboraga kugera kuri email y’uyu muhanzi, ari na ho yari yarabitse ariya mashusho.

Pazzo yemereye Urukiko ko koko yabonye ariya mashusho kuri Email ya Yampano, ariko ko atigeze ayamanuraho ngo ayabike, kandi ko akiyabona yahise abibwira Yampano ngo ayakureho.

Yagize ati “njye uretse kuyarebaho ntabwo nigeze nyabika kuri telefone cyangwa ngo ngire uwo nyasangiza.”

Uyu Pazzo kandi yavuze ko no mu iperereza ryakozwe n’abahanga, ryagaragaje ko we atari afite ariya mashusho, ndetse ko nta muntu n’umwe yayasangije.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu Pazzo ku itariki 11 Ugushyingo yandikiye uwitwa Ddumba [uzwi mu myidagaduro] aho yamubwiraga ko yasiba amashusho ya Yampano ndetse amusaba kutagira umuntu ayasangiza.

Umunyamategeko wunganira Pazzo Man, yavuze ko Yampano yagakwiye kuba na we ari gukurikiranwa, kuko ari we wa mbere wagize uruhare mu gusakaza ariya mashusho ye.

Uyu munyamategeko wavugaga ko bitumvikana uburyo Yampano yashyize ariya mashusho kuri Email kandi abizi neza ko atari we ubasha kuyigeraho wenyine, asaba Urukiko gutegeka ko uyu muhanzi na we akurikiranwa.

Yagize ati “Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha.”

Kuri K-John, Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari ifoto yafashe akoherereza umuhanzi witwa Papa Cyangwe, amubwira iby’ariya mashusho, amubwira ko yamaze kujya hanze.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze uyu K-John yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta ariya mashusho, akayamuha, ku buryo hari ikibyihishe inyuma.

Hari kandi umutangabuhamya uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye muri resitora n’aba bombi K-John na Pazzo, bakamwereka ariya mashusho.

K-John we yahakanye ibyaha, avuga ko ifoto yavuzwe yayibonye muri Kamena uyu mwaka ku rubuga rwa WhatsApp yashyizweho n’umuntu wavugaga ko umuha amafaranga amuha amashusho ya yampano ari gukora iminonano mpuzabitsina.

Ngo koherereza iriya foto Papa Cyangwe, yashakaga kubimumenyesha nk’umuhanzi wari umaze gukorana indirimbo na Yampano.

Umunyamategeko wunganira K-John yavuze ko kuba umuliya we yarasabye ariya mashusho ndetse akayahabwa, bidakwiye kuba impamvu zigize icyaha, kuko icyaha ari ukuyasakaza, nyamara we atarigeze abikora.

Nyuma yo kumva imyiregurire, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwapfundikiye urubanza, rwanzura ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku ifungwa tariki 11 Ugushyingo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Next Post

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Related Posts

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

IZIHERUKA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza
MU RWANDA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.