Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga kuhagera, icyakora umunyamategeko wunganira umwe mu baregwa, asaba ko uriya muhanzi na we akurikiranwa kuko ari we wa mbere wayasakaje.
Byagarutsweho mu rubanza rwo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ruregwamo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi na K-John.
Ubwo Ubushinjacyaha bwabazwaga kugaragaza impamvu busabira abaregwa gufungwa by’agatetanyo, bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bishimangira ko bakoze iki cyaha bakurikiranyweho.
Kuri Pazzo Man, Ubushinjacyaha bwavuze ko yari umujyanama wa Yampano, aho yashoboraga kugera kuri email y’uyu muhanzi, ari na ho yari yarabitse ariya mashusho.
Pazzo yemereye Urukiko ko koko yabonye ariya mashusho kuri Email ya Yampano, ariko ko atigeze ayamanuraho ngo ayabike, kandi ko akiyabona yahise abibwira Yampano ngo ayakureho.
Yagize ati “njye uretse kuyarebaho ntabwo nigeze nyabika kuri telefone cyangwa ngo ngire uwo nyasangiza.”
Uyu Pazzo kandi yavuze ko no mu iperereza ryakozwe n’abahanga, ryagaragaje ko we atari afite ariya mashusho, ndetse ko nta muntu n’umwe yayasangije.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu Pazzo ku itariki 11 Ugushyingo yandikiye uwitwa Ddumba [uzwi mu myidagaduro] aho yamubwiraga ko yasiba amashusho ya Yampano ndetse amusaba kutagira umuntu ayasangiza.
Umunyamategeko wunganira Pazzo Man, yavuze ko Yampano yagakwiye kuba na we ari gukurikiranwa, kuko ari we wa mbere wagize uruhare mu gusakaza ariya mashusho ye.
Uyu munyamategeko wavugaga ko bitumvikana uburyo Yampano yashyize ariya mashusho kuri Email kandi abizi neza ko atari we ubasha kuyigeraho wenyine, asaba Urukiko gutegeka ko uyu muhanzi na we akurikiranwa.
Yagize ati “Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha.”
Kuri K-John, Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari ifoto yafashe akoherereza umuhanzi witwa Papa Cyangwe, amubwira iby’ariya mashusho, amubwira ko yamaze kujya hanze.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze uyu K-John yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta ariya mashusho, akayamuha, ku buryo hari ikibyihishe inyuma.
Hari kandi umutangabuhamya uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye muri resitora n’aba bombi K-John na Pazzo, bakamwereka ariya mashusho.
K-John we yahakanye ibyaha, avuga ko ifoto yavuzwe yayibonye muri Kamena uyu mwaka ku rubuga rwa WhatsApp yashyizweho n’umuntu wavugaga ko umuha amafaranga amuha amashusho ya yampano ari gukora iminonano mpuzabitsina.
Ngo koherereza iriya foto Papa Cyangwe, yashakaga kubimumenyesha nk’umuhanzi wari umaze gukorana indirimbo na Yampano.
Umunyamategeko wunganira K-John yavuze ko kuba umuliya we yarasabye ariya mashusho ndetse akayahabwa, bidakwiye kuba impamvu zigize icyaha, kuko icyaha ari ukuyasakaza, nyamara we atarigeze abikora.
Nyuma yo kumva imyiregurire, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwapfundikiye urubanza, rwanzura ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku ifungwa tariki 11 Ugushyingo.
RADIOTV10










