Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, ashima Imana ku byo yakoze byose mu rugendo rwe rw’ubuzima no mu iterambere ry’umwuka.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Gahongayire yanditse ubutumwa bwimbitse bugaragaza gushima Imana.
Yagize ati “Uyu munsi reka nshime. Ndashimira ubuzima. Ubuntu bw’Imana. N’ukwiyongera mu mpano n’ubwenge. Ku ntambara narokotse, ku marira Imana yahinduyemo imbaraga.”
Yakomeje avuga ko yinjira mu mwaka mushya afite ubwenge burushijeho, kwizera no kugira ibyiringiro bishya. Ati “Undi mwaka wongerewe ku buzima bwanjye ndushijeho kuba mukuru, ndushijeho kuba umunyabwenge, ndushijeho gukira kandi mfite ibyiringiro byinshi. Ntangiye umwaka mushya mfite kwizera mu mutima wanjye, mfite intego mu mutima wanjye kandi mfite amashimwe mu kanwa kanjye.”

Aline Gahongayire, umaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, uyu munsi yujuje imyaka 39 kuko yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, akaba ari umukobwa umwe mu bavukanyi be bane.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guhumuriza no kubaka imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndanyuzwe”, “Zahabu”, “Ndashima” n’iyo aherutse gushyira hanze yafatanije n’Umugande Bruno K bise “Ruhanga Ishitwe”.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10











