Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano bizwi nka ‘Bridal Shower’.
Ibirori bya Bridal Shower by’uyu munyamakurukazi witegura gukorana ubukwe na Ishimwe Shizzo, byitabiriwe n’abarimo abasanzwe bafite amazina azwi mu Rwanda, nka mugenzi we basanzwe bakorana kuri YouTube Channel, Blandy, n’umuhanzikazi Tonzi ndetse n’abandi biganjemo abo mu muryango w’uyu munyamakurukazi.
Tessy aritegura kurushingana na Shizzo mu bukwe buzaba tariki 10 Mutarama 2025, nk’uko bigaragazwa n’integuza y’itariki y’ubukwe bwabo bashyize hanze mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Mu butumwa bwari buherekeje iyi nteguza y’ubukwe bwabo, bari bashyizeho ubutumwa bugaragaza ko bishimiye kuba bagiye gutera intambwe yo kwibanira no kuzaba umwe.
Bari bagize bati “Turi gukomeza ipfundo intangiriro y’ubuziraherezo bwacu hamwe na Tessy, izabaha tariki 10 Mutarama 2026.”
Aba bombi kandi muri Kamena 2025 bari bambikanye impeta y’urukundo, aho umuraperi Shizzo yayambikiye uyu munyamakurukazi i Dubai, aho bari bagiye no kwishimira urukundo rwabo.
Umunyamakuru Tessy aherutse gusezera ku gitangazamakuru Isango yakoragaho, ubu akaba agaragara mu biganiro akora kuri YouTube Channel yiswe This and That akorana na mugenzi we we Blandy we uherutse gutangira akazi kuri radio ya Capital FM.



RADIOTV10











