Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi bafatwa nk’abayoboye muzika nyarwanda uyu munsi, Bruce Melodie na The Ben, cyakurikiwe n’impaka z’uwarushije undi.
Iki gitaramo ‘The New Year Gloove’ cyabaye mu ijoro ryacyeye ry’umunsi wa mbere w’umwaka wa 2026, muri BK Arena yari yakubise yuzuye abafana b’aba bahanzi, bamwe banaje mu buryo budasanzwe bisize amarangi, abandi bambaye imyambaro igaragaza umuhanzi baje gushyigikira.
Abanyamakuru Anita Pendo na Lucky Nzeyimana, ni bo bari abashyushyarugamba muri iki gitaramo, cyabanje kwigaragazamo abahanzi bato, nka Diez Dola, Alto na Gisa cy’Inganzo umaze igihe mu muziki ariko wagiye awuburamo.
Habura iminota micye ngo isaha ya saa tanu igere, Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe, yakiranwa urugwiro rwinshi n’abafana, bavugaga mu majwi bati “Munyakazi”.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zizwi nka Heads Up, Ikinyafu, Sawa Sawa ndetse na Funga Macho, yafatanyaga n’abafana be ijambo ku rindi.
Habura iminota micye ngo saa saba z’ijoro rya none tariki 02 Mutarama 2026 zigere, Umuhanzi The Ben na we yageze ku rubyiniro, na we yakiranwa urugwiro rwinshi, aho yaje aririmba indirimbo ‘Indabo Zanjye’ aheruka gushyira hanze.
Yanakomereje ku ndirimbo zinyuranye, zirimo Why yakoranye na Diamond Platinumz, Ndi uw’i Kigali yaririmbanye n’abahanzi nka Meddy n’umuraperi K8 Kavuyo.
Bamwe mu bahanzi bakoranye na The Ben, nka Tom Close yanashimiye kuba ari we pfundo ryo kuba umuhanzi kwe, n’Umunya-Uganda Rema Namakula, basanze uyu muhanzi ku rubyiniro, baririmbana indirimbo bakoranye.
Impaka z’abafana zakomeje
Nyuma y’iki gitaramo, impaka zakomeje, aho bamwe mu bakunzi b’umuziki, basesenguraga imigendekere yacyo, bamwe bavuga ko umuhanzi bafana yarushije uwo bafatanaga.
Gusa bimwe mu bivugwa mu mpaka nk’izumvikanye mu kiganiro mpuzambaga ‘Space’ cyabaye kuri X [Twitter] bamwe mu bafana bavuze ko Bruce Melodie yahacanye umucyo, kuko yashimishije abantu kurusha mugenzi we The Ben ari na we wari wamutumiye muri iki gitaramo.
Umwe mu bafana witwa Kabano Franco usanzwe ashyigikira ibikorwa by’imyidagaduro dore ko na we asanzwe ari umunyamideli, yavuze ko nubwo yafanaga The Ben, ariko “Bruce Melodie yamurushije, yadushimije kumurusha.”
Abandi na bo bavuga ko The Ben yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Playback, ibintu bitanyuze bamwe mu bakunzi be, bavuze ko bifuzaga ko aririmba mu buryo bwa Live ibihangano bye byose.







Photos/Igihe
RADIOTV10










