Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

radiotv10by radiotv10
02/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
Share on FacebookShare on Twitter

Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi bafatwa nk’abayoboye muzika nyarwanda uyu munsi, Bruce Melodie na The Ben, cyakurikiwe n’impaka z’uwarushije undi.

Iki gitaramo ‘The New Year Gloove’ cyabaye mu ijoro ryacyeye ry’umunsi wa mbere w’umwaka wa 2026, muri BK Arena yari yakubise yuzuye abafana b’aba bahanzi, bamwe banaje mu buryo budasanzwe bisize amarangi, abandi bambaye imyambaro igaragaza umuhanzi baje gushyigikira.

Abanyamakuru Anita Pendo na Lucky Nzeyimana, ni bo bari abashyushyarugamba muri iki gitaramo, cyabanje kwigaragazamo abahanzi bato, nka Diez Dola, Alto na Gisa cy’Inganzo umaze igihe mu muziki ariko wagiye awuburamo.

Habura iminota micye ngo isaha ya saa tanu igere, Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe, yakiranwa urugwiro rwinshi n’abafana, bavugaga mu majwi bati “Munyakazi”.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zizwi nka Heads Up, Ikinyafu, Sawa Sawa ndetse na Funga Macho, yafatanyaga n’abafana be ijambo ku rindi.

Habura iminota micye ngo saa saba z’ijoro rya none tariki 02 Mutarama 2026 zigere, Umuhanzi The Ben na we yageze ku rubyiniro, na we yakiranwa urugwiro rwinshi, aho yaje aririmba indirimbo ‘Indabo Zanjye’ aheruka gushyira hanze.

Yanakomereje ku ndirimbo zinyuranye, zirimo Why yakoranye na Diamond Platinumz, Ndi uw’i Kigali yaririmbanye n’abahanzi nka Meddy n’umuraperi K8 Kavuyo.

Bamwe mu bahanzi bakoranye na The Ben, nka Tom Close yanashimiye kuba ari we pfundo ryo kuba umuhanzi kwe, n’Umunya-Uganda Rema Namakula, basanze uyu muhanzi ku rubyiniro, baririmbana indirimbo bakoranye.

Impaka z’abafana zakomeje

Nyuma y’iki gitaramo, impaka zakomeje, aho bamwe mu bakunzi b’umuziki, basesenguraga imigendekere yacyo, bamwe bavuga ko umuhanzi bafana yarushije uwo bafatanaga.

Gusa bimwe mu bivugwa mu mpaka nk’izumvikanye mu kiganiro mpuzambaga ‘Space’ cyabaye kuri X [Twitter] bamwe mu bafana bavuze ko Bruce Melodie yahacanye umucyo, kuko yashimishije abantu kurusha mugenzi we The Ben ari na we wari wamutumiye muri iki gitaramo.

Umwe mu bafana witwa Kabano Franco usanzwe ashyigikira ibikorwa by’imyidagaduro dore ko na we asanzwe ari umunyamideli, yavuze ko nubwo yafanaga The Ben, ariko “Bruce Melodie yamurushije, yadushimije kumurusha.”

Abandi na bo bavuga ko The Ben yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Playback, ibintu bitanyuze bamwe mu bakunzi be, bavuze ko bifuzaga ko aririmba mu buryo bwa Live ibihangano bye byose.

Bruce Melodie yaje ku rubyiniro mbere ya The Ben

The Ben na we yaje kuhasesekara

Bruce Melodie yahise ajya mu bafana na we akurikira The Ben aririmba

The Ben yashimiye Tom Close wamwinjije mu muziki

Photos/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − six =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Next Post

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Related Posts

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

by radiotv10
31/12/2025
0

Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe...

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

by radiotv10
30/12/2025
0

Ishami rya Polisi ya Nigeria Rishinzwe umutekano wo mu muhanda (FRSC) ryemeje ko umuvuduko ukabije no kunyuranaho ari byo byateje...

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

by radiotv10
30/12/2025
0

Abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, na Shaffy; bageze mu Rwanda kwitegura...

IZIHERUKA

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu
FOOTBALL

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.