Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku ifungwa ry’agateganyo, yemera bimwe mu byaha ashinjwa, gusa akavuga ko atari yabigambiriye.
Uyu muvangamiziki akurikiranyweho ibyaha bine, birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake gishingiye ku kuba yaragonze umupolisi agahita ahasiga ubuzima.
Aregwa kandi icyaha cyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka, icyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’icyo kwanga ko bagusuzumisha ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.
Ni ibyaha byose yatangiye gukurikiranwaho nyuma yuko akoze impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 20 Ukuboza 2025, ubwo DJ Toxxyk yagongeraga nyakwigendera ahazwi nka Peyaje mu Mujyi wa Kigali.
Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, Ubushinjacyaha busabira uregwa gukurikiranwa afunze, bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho bushinja uregwa kuri buri cyaha.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko mu rugo rw’uyu Mu-Dj hasanzwe udupfunyika tubiri tw’urumogi, kandi mu ibazwa yakorewe mu Bugenzacyaha, yiyemereye ko akoresha iki kiyobyabwenge kuva muri 2021, akanasobanura uburyo agikoresha.
Ku cyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagonze Umupolisi wari mu kazi, ubwo yashakaga kumuyobora inzira anyura, aho kubyubahiriza agahita amugonga.
Naho ku cyaha cyo guhunga wakoze cyangwa se wateje impanuka, DJ Toxxyk yashinjwe kuba yarahise ajya i Karongi nyuma yo kugonga uriya mupolisi.
Ubushinjacyaha kandi bwaboneyeho gusaba Urukiko kwemeza ko uregwa akurikiranwa afunze, kuko aregwa ibyaha bikomeye, kandi n’ibimenyetso byagezweho mu iperereza bihagije kuba yatuma ahamwa na byo, ndetse ko kuba yakurikiranwa afunze ari bwo buryo bwizewe bwatuma adatoroka ubutabera, ndetse no kurinda ko yakomeza gukoresha ibiyobyabwenge.
Uregwa yemeye bimwe mu byaha
DJ Toxxyk wahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse n’icyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka.
Uregwa yavuze ko ubwo Umupolisi yamuhagarikaga, yari yafashwe n’agatotsi, ntamenye uko byagenze ngo amugonge, kuko yisanze yuriye utununga two ku muhanda tuzwi nka Borodire, bikarangira yagonze umupolisi.
DJ Toxxyk yavuze ko nyuma yo kubona ko yagonze uwo mupolisi, hari inshuti ye bari kumwe yamubwiye ko nahagarara bahita babarasa, bikaba ari byo byatumye akomeza kugenda.
Ku cyaha cyo guhunga, yavuze ko nyuma yuko biriya bibaye, yahise ajya gusiga imodoka kuri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, agahita ajya kugisha inama inshuti ye i Karongi.
Umucamanza yabagije uregwa impamvu yagiye i Karongi, avuga ko yari agiye kugisha inama iyo nshuti ye, kandi ko ari na we wamuturishije kuko yari yataye umutwe.
Uregwa yahakanye ibyaha bibiri; icyo gukoresha ibiyobyabwenge n’icyo kwanga ko bamupima, avuga ko urumogi rwasanzwe iwe atazi aho rwaturutse, kandi ko n’ibyanditswe mu ibazwa ryo mu Bugenzacyaha by’uburyo akoresha urumogi, atazi aho byaturutse. Yahakanye kandi ko atanze ko bamupima, kuko yabyemeye.
Ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha ko uregwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo, DJ Toxxyk yavuze ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko adashobora kugira icyo abangamira mu iperereza.
RADIOTV10










