Tariki nk’iyi ya 13 Gicurasi mu 1981 Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II wari Umushumba wa Kiliziya Gatulika, yarasiwe mu ruhame i Roma arakomereka bikabije, ariko Imana ikinga akaboko. Twibukiranye ibyabaye ubwo iki gitero cyabaga mu myaka 45 ishize.
Iki gitero cyagabwe kuri Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ubwo yari mu Ikoraniro rusange rya Papa riba buri wa gatatu (General Audience) ryaberaga ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma. Icyo gitero cyahungabanyije Kiliziya Gatolika n’isi yose, kiba kimwe mu bihe bikomeye byaranze amateka ya Kiliziya muri iki gihe cya vuba.
Uyu munsi wa tariki ya 13 Gicurasi 1981 ukomeza kwibukwa cyane kubera ubutumwa busanzwe bujyana nawo: isengesho, imbabazi no kwiringira Imana, byaranze imyitwarire ya Papa Yohani Pawulo II nyuma yo kuraswa.
Mu gihe icyo gitero cyabaga, isi yari iri mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano. Intambara y’Ubutita yari yongeye gukaza umurego nyuma y’igitero Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zagabye muri Afghanistan, mu gihe mu Burayi bw’Iburasirazuba hari impungenge zaterwaga n’izamuka ry’umuryango wigenga w’abakozi wa Solidarność wo muri Pologne.
Mu Butaliyani ho, igihugu cyari kikiri mu bihe by’ikorwa by’ibitero n’urugomo rwa politiki byiswe Anni di Piombo cyangwa “Imyaka y’Amasasu”.
Kuri uwo wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 1981, urubuga rwa Mutagatifu Petero rwari rwuzuye abakirisitu n’abakerarugendo bari baje kwitabira ikoraniro rusange rya buri cyumweru. Papa Yohani Pawulo II yari mu modoka yera asanzwe akoresha azengurukamo asuhuza abakirisitu, ubwo yaraswaga amasasu ari hafi cyane.Yahise akomereka bikomeye, ahita ajyanwa byihutirwa ku Bitaro bya Gemelli i Roma.
Umunyamakuru wa Radiyo Vatikani, Benedetto Nardacci, wari uri gutangaza ibyaberaga aho hantu mu buryo bwa live, yavuze ko nyuma y’ayo masasu habayeho urujijo n’ituze ridasanzwe, aho abakirisitu bahise bahagarara batuje bategereje amakuru mashya ku buzima bwa Papa.
Abepiskopi n’abapadiri bari aho bahamagariye abakirisitu gusenga basabira Papa gukira.Nyuma y’igihe gito, Ibiro Ntaramakuru bya Vatican byatangaje ko Papa yarashwe mu nda kandi ko yari ari kubagwa ku Bitaro bya Gemelli. Nubwo yari arembye, Vatican yatangaje ko hari icyizere cyo gukira.
Nyuma y’iminsi ine, Papa Yohani Pawulo II yagejeje ku bakirisitu ubutumwa bwa Regina Caeli ari mu bitaro, atangaza ku mugaragaro ko ababariye Mehmet Ali Ağca, umugabo wamurashe.Papa yavuze ko asabira uwamurashe, aniyegurira Bikira Mariya mu amagambo yari asanzwe aranga ubuzima bwe agira ati“Totus tuus ego sum”, bishatse kuvuga ngo “Ndi uwawe wese”.
Nyuma y’iki gitero, tariki ya 13 Gicurasi yahise ihuzwa cyane n’ubwitange n’ukwihebera kwa Papa Yohani Pawulo II kuri Bikira Mariya wa Fatima, kuko uwo munsi ari na wo Kiliziya yizihizaho Umunsi wa Bikira Mariya wa Fatima. Papa Yohani Pawulo II yakomeje guhamya ko yemera adashidikanya ko ubuzima bwe bwarinzwe n’ubuvugizi bwa Bikira Mariya.
Mu Misa yo gusezera kuri Papa Yohani Pawulo II tariki ya 8 Mata 2005, Kardinali Joseph Ratzinger, nyuma wabaye Papa Benedigito XVI, yavuze ko Yohani Pawulo II yatanze urugero rw’umuntu wakiriye imibabaro ayihuza n’ububabare bwa Kristu.
Yashingiye kuri kimwe mu bitabo bya nyuma bya Papa Yohani Pawulo wa II cyitwa Memory and Identity, agaragaza uburyo imibabaro ishobora guhinduka isoko y’urukundo iyo yakiriwe mu kwizera.
Na Papa Fransisiko yagarutse kuri iki gitero mu ikoraniro rusange ku wa 12 Gicurasi 2021, avuga ko isano iri hagati y’itariki y’igitero n’umunsi wa Bikira Mariya wa Fatima yibutsa abantu bose ko “ubuzima bwa muntu n’amateka y’isi biri mu biganza by’Imana.”
Kwibuka Mutagatifu Yohani Pawulo II bikomeje kuba mu buzima bwa Kiliziya. Tariki ya 11 Gicurasi 2025, nyuma gato yo gutorerwa kuyobora Kiliziya, Papa Leo XIV yaganirije urubyiruko mu isengesho rya Regina Caeli asubiramo amagambo akunze kwibukirwaho Papa Yohani Pawulo II agira ati “Ntimutinye! Mwemere ubutumire bwa Kiliziya na Kristu Umwami.”
Igitero cyo ku wa 13 Gicurasi 1981 gikomeje kwibutsa isi ko no mu bihe bikomeye, ukwizera, imbabazi no kwiyegurira Imana bishobora kurusha imbaraga ubwoba n’urwango.


Ivomo: Kinyamateka
RADIOTV10











