Monday, May 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

radiotv10by radiotv10
18/05/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo za America muri Afurika, bwemeje ko iki gisirikare gifatanyije n’icya Nigeria bagabye ikindi gitero ku mutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State) mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, nyuma y’icyahitanye uwari nimero ya kabiri ku isi muri uyu mutwe.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere ko iki gitero cyakozwe ku bufatanye bw’Ibihugu byombi cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026.

Nta ngabo za America cyangwa iza Nigeria zakomerekejwe muri ibi bitero, nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo za America muri Afurika (AFRICOM) bwabitangaje.

Ku wa Gatandatu, ingabo za America na Nigeria zagabye ikindi gitero cyishe Abu-Bilal al-Minuki, wa kabiri mu buyobozi bwa Islamic State ku isi, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu cya Afurika, nk’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, babitangaje.

Tinubu yavuze ko ingabo za Nigeria zakoranye bya hafi n’igisirikare cya America mu cyo yise igikorwa cy’ubutwari cyateje igihombo gikomeye ku barwanyi b’umutwe wa Islamic State.

Trump wabanje gushinja Nigeria kunanirwa kurinda abakirisitu intagondwa z’abayisilamu, yashimiye Guverinoma y’iki Gihugu ubufatanye bwayo muri iki gikorwa.

Leta ya Borno muri Nigeria imaze imyaka 17 yibasiwe n’inyeshyamba zabyawe na Boko Haram n’umutwe wayo wiganjemo Islamic State West Africa Province, zahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi, abandi miliyoni 2 bakava mu byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 12 =

Previous Post

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

Next Post

Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Related Posts

Perezida Trump yahishuye bimwe mu byo yemeranyijweho na Xi Jinping w’u Bushinwa

Perezida Trump yahishuye bimwe mu byo yemeranyijweho na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
16/05/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko we na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, bemeranyije ko...

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

Hemejwe ko icyorezo cya Ebola cyagarukanye ubukana mu burasirazuba bwa Congo

by radiotv10
15/05/2026
0

Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) cyemeje ko icyorezo cya Ebola cyubuye umutwe mu Ntara ya...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yeruriye amahanga ko idashobora gukomeza kubahiriza amasezerano ireba uruhande bahanganye rutabikozwa

by radiotv10
15/05/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko budashobora gukomeza kubahiriza amasezerano bwagiranye na Leta ya DRC nyamara yo ikomeje kuyarengaho igaba ibitero...

Undi Muminisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza yeguye byongera igitutu kuri Minisitiri w’Intebe usabwa kwegura

Undi Muminisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza yeguye byongera igitutu kuri Minisitiri w’Intebe usabwa kwegura

by radiotv10
14/05/2026
0

Wes Streeting yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma y’u Bwongereza, avuga ko atagifitiye icyizere imiyoborere ya Minisitiri w’Intebe...

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

by radiotv10
14/05/2026
0

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, byatangaje ko Benjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko rw'ibanga muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, mu gihe...

IZIHERUKA

Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda ahishuye ibitari bizwi ku kibazo yagiranye n’umunyamakuru ukomeye
IBYAMAMARE

RIB yemeje ifungwa ry’umuhanzi Yampano inatangaza ibyaha akurikiranyweho

by radiotv10
18/05/2026
0

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

18/05/2026
Rubavu: Impamvu nshya ivugwaho gutuma abagabo bata ingo zabo ntivugwaho rumwe

Rubavu: Impamvu nshya ivugwaho gutuma abagabo bata ingo zabo ntivugwaho rumwe

18/05/2026
Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique nyuma yo kuzanira amahoro abaturage barifuza ko banidagadura

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique nyuma yo kuzanira amahoro abaturage barifuza ko banidagadura

18/05/2026
Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

18/05/2026
America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

18/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa ry’umuhanzi Yampano inatangaza ibyaha akurikiranyweho

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Rubavu: Impamvu nshya ivugwaho gutuma abagabo bata ingo zabo ntivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.