Icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukwirakwira cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kimaze guhitana abantu barenga 80 ndetse kikaba cyageze no mu mujyi munini wa Goma.
Ibi byatumye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima ritangaza ibihe bidasanzwe by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kubera impungenge z’uko ubukana nyabwo bw’iki cyorezo bushobora kuba burenze cyane imibare imaze gutangazwa.
Professeur Jean-Jacques Muyembe, uyobora Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuzima cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (National Institute of Biomedical Research), yemeje ko ahibasiwe cyane n’iki cyorezo cya Ebola ari mu gace ka Mongbwalu, aho ubwandu bwahise bukwirakwira vuba, bugera i Bunia, Rwampara ndetse ubu bukaba bwanageze i Goma.
Abashinzwe ubuzima baraburira ko iki cyorezo kiri kugera mu duce dutuwe cyane kandi turimo umutekano muke, ibintu biri gutuma kukigenzura no kugihashya birushaho kugorana.
Professeur Jean-Jacques Muyembe yagize ati “Ni icyorezo kizakwirakwira vuba cyane… muri iyi ntara harimo imitwe myinshi yitwaje intwaro. Ibyo ni byo bizatuma guhangana n’iki cyorezo bigorana cyane, cyane cyane.”
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ubu iki cyorezo cya Ebola cyabaye ikibazo gihangayikishije urwego rw’ubuzima ku rwego mpuzamahanga (Public Health Emergency of International Concern).
Tedros yavuze ko nubwo iyi virus kugeza ubu itaragera ku rwego rwo gufatwa nk’icyorezo mpuzamahanga cya pandemic, hakiri impungenge zikomeye ku mubare nyakuri w’abanduye ndetse n’aho icyorezo gishobora kuba kimaze kugera.
Hagati aho, ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Ibiza, frica CDC cyatangaje ko abantu 88 bamaze guhitanwa na Ebola, mu gihe abantu 336 bakekwaho kuyandura.
ihuriro ry’abaganga batagira imipaka, rikaba ryatangaje ko riri gutegura ibikorwa bikomeye byo gutabara no guhangana n’iki cyorezo, rivuga ko uburyo kiri gukwirakwira vuba biteye impungenge cyane.
Iyi virusi ya Ebola yo mu bwoko buzwi nka Bundibugyo, yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 2007.
Bitandukanye n’ubundi bwoko bwa ebola buzwi nka Zaire ,bwo hari inkingo zabwo zisanzwe zikoreshwa, ubwoko bwa Bundibugyo nta rukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye burabonerwa kugeza ubu. Kandi bushobora kugira ubukana bwo guhitana kugeza kuri 50% by’ababwanduye.
Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Samuel-Roger Kamba yemeje ko umurwayi wa mbere wanduye ari umuforomokazi wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara i Bunia ku wa 24 Mata 2026
Igihugu cya Uganda na cyo cyatangaje ko umuntu umwe yamaze gupfa azize ubu bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10











