Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, rurangwa n’ibikorwa binyuranye birimo ibiganiro bibera mu muhezo.
Uru ruzinduko ruteganyijwe gutangira none ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2026 nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC.
Itangazo rashyizwe hanze na Perezidansi ya DRC, yavuze ko “Ku butumire bwa mugenzi we wa Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, mu ruzinduko rw’akazi rw’amasaha 48.”
Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye yakirwa na mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ku kibuga cy’indege cya N’djili, ubundi baze kugirana ibiganiro bibera mu muhezo ku cyicaro cy’Ibiro bya Perezida wa DRC.
Nyuma y’ibi biganiro bibera mu muhezo bihuza Perezida Ndayishimiye na mugenzi we Tshisekedi, Abakuru b’Ibihugu byombi baagiana ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko ibiganiro bihuza aba Bakuru b’Ibihugu bombi, byibanda ku ngingo zinyuranye zirimo ibyerecyeye ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kiri muri DRC.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Perezida Ndayishimiye ari Perezida w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya gisirikare, aho ubutegetsi bwa Gitega bunafite abasirikare benshi bafatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana n’Ihuriro AFC/M23.
Amakuru yagiye hanze muri Mutarama uyu mwaka, yavugaga ko u Burundi bwari bumaze kohereza muri DRC abasirikare 29 862 kuva mu ijoro ryo ku ya 14 rishyira ku ya 15 Kanama (08) 2022, ubwo iki Gihugu cyatangiraga koherezayo ingabo.
Ni ingabo zoherezwa ku bw’amasezerano yasinywe hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, Ndayishimiye na Tshisekedi, zakunze kuvugwaho gukora ibikorwa bihutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu burasirazuba bwa DRC, aho bafatanya n’imitwe nka FDRL ndetse na Wazalendo mu bikorwa binahitana inzirakarengane z’abasivile muri kariya gace.
RADIOTV10






