Keir Starmer yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Labour, avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumva ubusabe bw’abayoboke b’iri shyaka.
Mu ijambo yatangiye ku Biro bya Minisitiri w’Ingebe mu Bwongereza (10 Downing Street) kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena, Keir Starmer yavuze ko abayoboke b’ishyaka rye, bakomeje kumubaza niba abona “ari we ukwiye kutuyobora mu matora rusange ataha.” Ati “rero numvise igisubizo.”
Muri iri jambo ritangaza ubwegure bwe, Keir Starmer yavuze ko buri cyemezo yagiye afata ku ngoma ye cyabaga kigamije “gushyira imbere Igihugu nkunda imbere.”
Muri iri jambo, kandi uyu munyapolitiki yagaragaje umugore we nk’intwari ikomeye, afata nk’urufatiro rw’ubuzima bwe, kandi ko ashaka gukomeza kumwitaho. Ati “Ndashaka kuba umupapa mwiza wita ku bana banjye neza.”
Harakurikiraho iki?
Starmer avuga ko azakomeza kuba ku mwanya we kugeza igihe Labour izatoranya umuyobozi mushya, ibyo yasabye urwego ruyobora ishyaka gukora ibishoboka byose kugira ngo bibe “mbere yuko Inteko Ishinga Amategeko igaruka muri Nzeri.”
Umunyapolitiki Andy Burnham bivugwa ko ashobora gusimbura Minisitiri w’Intebe, araba ari i Westminster uyu munsi kugira ngo arahire nk’umudepite wa Makerfield, nyuma yo gutsinda amatora y’agateganyo mu cyumweru gishize.
Keir Starmer yavuze ko azasaba Komite Nyobozi y’Ishyaka rye, igatangira kwakira kwakira kandidatire ku muyobozi mushya w’ishyaka ku itariki ya 9 Nyakanga.
Yavuze ko nibuga uku kwakira kandidarire, byazarangirana n’ikiruhuko cy’impeshyi, ku ya 16 Nyakanga, bivuze ko byakorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Ibi byazatuma uzaba umuyobozi mushya w’iri shyaka azaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko igihe yazaba igarutse ivuye mu kiruhuko cyayo cy’impeshyi ku ya 01 Nzeri, nk’uko Starmer yabitangaje.
Ibi byaha amahirwe Andy Burnham kuba yazaba umukandida ubwo hazaba hatangiye gutangwa kandidatire ku ya 09 Nyakanga, ndetse akaba ashobora kuzaba umuyobozi wa Labour nyuma y’uko gutanga kandidatire birangiye.
Kuva ubu kugeza igihe ibi bizafatirwa icyemezo ubwo hazaba habonetse umuyobozi mushya wa Labour Party, Starmer azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe.
RADIOTV10






