Monday, September 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umucamanza yategetse Niger gusubiza uburenganzira Abanyarwanda 8 iherutse kwambura ibyangombwa

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Leta ya Niger yambuye Abanyarwanda umunani (8) ibyangombwa ndetse ikanafata umwanzuro wo kubirukana, Umucamanza w’Urwego IRMCT rwabohereje muri iki Gihugu, yategetse iki Gihugu kubasubiza ibyangombwa yari yarabahaye bakihagera.

IRMC itangaza ko yohereje aba Banyarwanda umunani muri Niger ku bwumvikane bw’ubuyobozi bw’iki Gihugu n’uru rwego.

Mu mpera z’Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yari yafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda ndetse ibaha iminsi irindwi yo kuba batakiri ku butaka bw’iki Gihugu.

Aba banyarwanda barimo abari bafite imyanya ikomeye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal, bahise bitabaza Urwego IRMCT rwasigariyeho zimwe mu Nkiko Mpuzamahanga z’Umuryango w’Abibumbye ngo rubarenganure.

Ibi byatumye aba Banyarwanda bahabwa indi minsi 30 kugira ngo ibibazo by’aba Banyarwanda bihabwe umurongo.

Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche wa IRMCT ukurikirana ikibazo cy’aba Banyarwanda boherejwe muri Niger ariko bakaba bamaze iminsi mu manza zo kubirukana, yasabye ubuyobozi bwa Niger gusubiza aba Banyarwanda ibyangombwa bari bahawe n’iki Gihugu ubwo bari bagezeyo.

Aba Banyarwanda bari boherejwe muri Niger, barimo abarangije ibihano ndetse n’abagizwe abere ku byaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko atari yo yasabye Niger yirukana aba Banyarwanda ndetse ko igihe cyose baba babishaka bafunguriwe amarembo bakaba baza kuba mu Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko aba Banyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko ku buryo badashobora guhanwa cyangwa kuburanishwa kabiri ku cyaha kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 16 =

Previous Post

Turi ihene zitagira umushumba- Abamotari ngo ibibazo byabo ni umusaraba uruta uwa Yezu

Next Post

Bakomeje gukurira ingofero Kate Bashabe kubera igorofa yujuje

Related Posts

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

by radiotv10
08/09/2025
0

Abanyamakuru batatu bakora ibiganiro ku miyoboro ya YouTube, baherutse gutabwa muri yombi mu Karere ka Bugesera, amakuru aravuga ko bashobora...

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

by radiotv10
08/09/2025
0

Bamwe mu babanye n’abakoranye na Lt Gen Innocent Kabandana, wari umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana,...

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

by radiotv10
08/09/2025
0

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi, yafashe icyemezo cyo gusana ikiraro gihuza aka Karere n’aka Nyamasheke, cyari kimaze imyaka ibiri...

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

by radiotv10
08/09/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yakiriye impapuro z’Abahagarariye Ibihugu by’u Bufaransa na Misiri mu Rwanda, bashya baje gusimbura...

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

by radiotv10
08/09/2025
0

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangije ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025-2026, yifatanya n’abanyeshuri bo mu Ishuri rimwe mu Mujyi wa...

IZIHERUKA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?
MU RWANDA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

by radiotv10
08/09/2025
0

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

08/09/2025
Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

08/09/2025
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

08/09/2025
Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

08/09/2025
Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

08/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bakomeje gukurira ingofero Kate Bashabe kubera igorofa yujuje

Bakomeje gukurira ingofero Kate Bashabe kubera igorofa yujuje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.