Umukinnyikazi wa Film Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo muri film ya Papa Sava, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imiterere ye y’ikibuno gikunze kugarukwaho na benshi, gusa bamwe bamushinje kugitubura.
Fofo usanzwe agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ye kubera imiterere ye isanzwe yishimirwa n’igitsinagabo, yashyize ifoto kuri Instagram igaragaza iki kibuno cye kidasanzwe, ituma benshi bahagurukana imbaduko.
Bamwe bamushimiye imiterere ye iboneye mu gihe hari n’abannyeze bamushinja kwituburira iki kibono cye.
Uwitwa Shakul kuri Instagram, yagize ati “Ibyo bikarito uba warunzemo koko.”
Uwitwa Tiger Zlatan Samuel na we yagize ati “Wagira ngo hari ibyo basigaye bagupakiramo.”
Gusa abandi bashimiye iyi miterere ye yihariye ao uwitwa Smile Comedian we yagize ati “Nakubonye urashaka kugusha ingo. anyway uri keza wangu.”
RADIOTV10