Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aba mbere batawe muri yombi: Amakuru mashya ku bafana ba Kiyovu batutse Mukansanga

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aba mbere batawe muri yombi: Amakuru mashya ku bafana ba Kiyovu batutse Mukansanga
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze guta muri yombi bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, bakurikiranyweho gukoresha imvugo zirimo ibitutsi n’icyaha cy’ivangura, bakekwaho gukorera umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma ubwo bamutukaga ibitutsi birimo n’ibikojeje isoni.

Aba bafana ba Kiyovu Sports bakekwaho gusagarira uyu musifuzi mpuzamahanga ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa shampiyona na Gasogi United wabaye tariki 20 Mutarama 2023 kuri sitade ya Bugesera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi abafana batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byo gusagarira Mukansanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko aba bafana batandatu batawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023.

Abatawe muri yombi ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Hamza na Birimana Abdulubasta.

Dr Murangira yagize ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye, iya Kicukiro, iya Kacyiru n’iya Remera II.

Ati “Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha ndetse hagishakishwa n’abandi babigizemo uruhare.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abakunzi b’imikino ko mu gihe bari gufana no kogeza, bajya babikorana ubwubahane bakirinda gukoresha imvugo zibasira abandi n’izigize ibyaha.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kandi kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, bwitabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo baganire kuri iki kibazo cy’aba bafana.

Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru kandi riherutse gutangaza ko komisiyo ishinzwe imyitwarire, yakiriye dosiye y’iki kibazo ndetse ikaba yatangiye kugikurikirana, inasezeranya ko izafata ibyemezo mu gihe cya vuba.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo wanagize icyo avuga kuri iki cyemezo cya FERWAFA, yayishimiye kuba yinjiye muri iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 8 =

Previous Post

Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Next Post

Isomo ku bakobwa babenga ababafashije: Ibyabaye ku wipakuruye uwo yari yemereye kuzamubera umugore biratangaje

Related Posts

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isomo ku bakobwa babenga ababafashije: Ibyabaye ku wipakuruye uwo yari yemereye kuzamubera umugore biratangaje

Isomo ku bakobwa babenga ababafashije: Ibyabaye ku wipakuruye uwo yari yemereye kuzamubera umugore biratangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.