Abacuruzi barashinja Inyange kwigiza nkana ku biciro by’amata yabaye iyanga ku Isoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko uruganda rw’inyange rutunganya amata ,rwihanangirije abacuruzi bazamuye igiciro cy’amata kubihagarika, abaturage mu bice bitandukanye baravuga ko nta cyahindutse amata agihenze.

Kuva mu ntangiriro z’impeshyi y’uyu mwaka,  igiciro cy’amata mu gihugu cyane  cyane mu mujyi wa Kigali cyatangiye gutumbagira mu buryo budasanzwe,  icyakora inzego bireba zikavuga ko byatewe n’ibura ryayo kubera iyo mpeshyi, icyo gihe litiro yaguraga 400 yagiye kuri 600, agapaki kafuraga 500 kagura 900,cg 1000  kugeza nubwo amakusanyirizo amwe yafunze imiryango kubera kuyabura.

Izindi Nkuru

N’ubwo bimeze bityo ariko Ku rundi ruhande mu cyumweru gishize ,uruganda rutunganya mata rw’inyange rwo rwamaganye abacuruzi bazamuye igiciro cy’amata yarwo rukavuga ko rwo rutigeze ruhindura ikiranguzo, rutegeka ko abari babikoze basubiza ibiciro uko byari biri, agapaki k’mata gato kagasubira kuri 500,litiro yo ku ikusanyirirzo ikagura 430.

Nyuma yicyumweru iri tangazo risohowe radiotv10 yazengrurtse mu bice bitandukanye by’umujyi wa kigali kugirango irbe niba bayraashyizwe mu bikorwa,maze abaturage batandukanye twaganiriye bose bahuriza ku maganya bavuga ko ibiciro bitigeze bitirimuka,ngo kugeza nubwo byatumye bamwe bayavaho .

 

Hari uwagize ati ” Njyewe  rwose n’ubu naraye nyaguze ariko nta cyahindutse,agapaki gato nakaguze 700 kandi urabizi ko kaguraga 500,nta mpinduka nta nkeya twabonye pe.”

 

Naho bamwe mu bacuruzi twaganiriye ariko batifuje ko  amajwi n’amashusho byabo bijya mu itangazamakuru, bo beruye bashinja uruganda inyange kwigiza ankana ,rukabateza abaturage kandi rubizi neza ko ikiranguzo rubahenda  ,kugeza no kuri bamwe mu banyir’amakusanyirizo yarwo nabo bagurisha ku giciro gihabanye n’icyo ruvuga,nabo bakavuga ko bayakura ku ruganda abahenze.

 

Ntitwabashije kubona umuyobozi w’uruganda rw’Inyange Buseruka James we yamaganye ibyo aba bacuruzi bavuga,avuga ko rwo rutigeze ruzamura ibiciro,ariko kandi ngo n’icyerekana ko aba bacuruzi babeshya,ngo basabwa kugaragaza inyemezabwishyu baranguriyeho bakabyanga.

 

 

icyakora  Minisitieri yubucuruzi ninganda yo ivuga  ko mu bugenzuzi yakoze yasanze ikibazo kiri ku bashinzwe kuranguza amata ,bazamura ibiciro bagatuma abacururzi bahenda abaturage, ariko ngo bararye bari menge nkuko karangw aCassien ushinzwe ubucururzi bw;imbere mu gihugu abivuga.

Ati “Mu bugenzuzi twakoze twasanze amata ahenze cyane ariko biturutse ku bacuruzi bitwaje ko yabaye make ku isoko bagahenda abaturage. Ikibazo kiriguturuka ku bashinzwe kugemura amata bayakuye ku ruganda,nibo bayaha abacuruei ku giciro cyo hejuru bigatuma nabo bahenda abaturage. ”

 

Yakomeje agira ati “Abo bose turikubahana kuko n’ubu hari abo twahannye kandi ubugenzuzi burakomeje hose mu gihugu.”

 

Miniciom ivuga ko hari abacuruzi icyenda imaze guca amande angana na milliyoni 19.5,kubera kuzamura igiciro cyamata nyamra bayakuye ku ruganda adahenze, ni mu gihe kandi hari n’ibidni bicururzwa byahenze ku isoko  ariko izi nzego zikavuga ko igiciro cyabyo kitigeze gihinduka.

Iyi Minisiteri ivuga ko kugeza uyu munsi amata yo mu gapaki gato agomba kugura amafaranga 500, ayo ku ikusanyirizo akagura 430 kuri litiro,naho litiro yo mu gapaki ikagura 1000,ngo ubirenzeho azajya abiryozwa kuko ntiyicaye.

Inyuma y’ibyuma by’itangazmaakuru abacuruzi bavuga ko Minicom ikwiye kugenzura inganda zitunganya amata ,nazo ikareba niba nta ruhare zigira mu rii tumbagira ry’ibiciro ,ngo bikareka guhimbirwa ku bacuruzi gusa kuko n’ikimenyimenyi bitigeze bibaho ko bazamura ibiciro bidaturuste kuho bayakura, ngo hanyuma igatahura uwigiza ankana uwo ari we.

Inkuru ya  Eugenie Nyiransabimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru