Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abakundaniye muri film y’urukundo bakinnye basangije abantu inkuru nziza bitegura kwakira

radiotv10by radiotv10
22/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA, UDUSHYA
0
Abakundaniye muri film y’urukundo bakinnye basangije abantu inkuru nziza bitegura kwakira
Share on FacebookShare on Twitter

Zack Goytowski na Bliss Poureetezadi bahuriye muri film y’uruhererekana ya ‘Love is Blind’ bakinamo bakundana, yanatumye bakundana mu buzima busanzwe, baritegura kwibaruka imfura yabo, bakaba ari na bo babaye aba mbere bahujwe na film ya Netflix bagiye kubyarana.

Aba bakinnyi ba film bahuriye mu gice cya kane cy’iyi film ya Love Is Blind [urukundo ni impumyi], aho n’ubundi bakundanaga, ariko Zack akaza guta Bliss agahitamo uwitwa Irina Solomonova, bakaza gucikira muri Mexico.

Gusa muri iyi film, Zack n’ubundi aza kubona ko adakwiranye n’uwo mukunzi yari yaje gusimbuza uwa mbere, ndetse baza no gutandukana, ari na bwo yasubiye i Seattle muri Washington akongera gukundana na Bliss.

Kuri uyu wa Kabiri, aba bombi baje gusangiza abantu inkuru nziza bitegura kwibaruka imfura yabo, bakaba banabaye couple ya mbere yahuriye mufi film za Netflix, bagiye kubyarana.

Mu magambo babwiye ikinyamakuru People, Bliss yagize ati “Twembi twarabyifuzaga, rero turumva ari umugisha kuba ibi bigiye kubaho.”

Bavuze ko bitegura kuzibaruka mu itumba ry’umwaka utaha wa 2024, ariko ko bataramenya igitsina cy’umwana wabo, gusa ngo bazakimenya vuba aha.

Bliss yakomeje agira ati “Twembi twifuza umuhungu cyangwa umukobwa, rero bizatunezeza uwo tuzabyara wese. Ariko icy’ingenzi dushyize imbere ni ukuzabyara neza, yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa, bizaba ari iby’agaciro.”

Uyu mukinnyikazi wa film yavuze ko umukunzi we Zack akomeje kumuba hafi muri ibi bihe atwite, kandi ko amufasha muri byose.

Bahuriye muri film ubu baritegura kwibaruka imfura yabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 7 =

Previous Post

Igisirikare cya Congo cyatanze itegeko ritunguranye ku basirikare bacyo ryerecyeye FDLR

Next Post

FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Related Posts

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

by radiotv10
22/07/2025
0

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

by radiotv10
22/07/2025
0

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, uri mu bari baherutse kugaragaza ibibazo bagiriye muri Hoteli Château le Marara...

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu ikimero cye mu mashusho y’inzongamubiri

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu ikimero cye mu mashusho y’inzongamubiri

by radiotv10
21/07/2025
1

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu amashusho ye agaragaza ikimero cye, aho aba yambaye imyenda yenda kugaragaza imyanya y’ibanga nk’umukondo. Ni amashusho...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.