Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in SIPORO
0
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo gutukana, kwihimura cyangwa gutesha agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye amakimbirane.

Mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, hamaze igihe humvikana intambara y’amagambo, aho bamwe bakoresha ibitangazamakuru bakorera bagatambutsa ubutumwa bwibasira bagenzi babo cyangwa abo baba badahuje imyumvire.

Ni ibintu byakunze kwamaganwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, rwongeye gushyira hanze itangazo riburira abakomeje kugaragaza imyitwarire nk’iyi.

Muri iri tangazo rifite impamvu igira iti “Kwibutsa Abanvamakuru bakora inkuru n’ibiganiro bya Siporo.” RMC yatangiye ivuga ko “yibutsa abanyamakuru bose bakora inkuru n’ibiganiro bya Siporo ku maradiyo n’amateleviziyo ko bagomba kubahiriza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.”

Uru rwego ruvuga ko aba banyamakuru, bibutswa ko “Imiyoboro ya Radiyo na Televiziyo ntigomba gukoreshwa nk’urubuga rwo kwihimura, gutukana cyangwa gutesha agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye amakimbirane. Ibi binyuranye n’inyungu rusange ndetse bikaba binyuranyije n’amahame y’umwuga.”

Nanone kandi RMC ivuga ko mu biganiro cyangwa mu isesengura rya siporo, Umunyamakuru yirinda amarangamutima akomoka ku makipe afana.

Iti “Ni ngombwa gutanga amakuru mu buryo buboneye, butabogamye kandi bushyira imbere ukuri n’ubunyamwuga.”

Uru rwego rukomeza rugira riti “Abanyamakuru bagomba kwirinda kuvuga ku bantu ku giti cyabo babibasira, ahubwo bakibanda ku bikorwa n’ibifatika birebana n’isesengura ry’iyo ngingo.”

RMC ivuga ko abanyamakuru bagomba kudatangaza amakuru bahawe n’abafana cyangwa andi atemejwe hagati mu kiganiro batabanje kuyagenzura no kwemeza ukuri kwayo.

Uru rwego rwaboneyeho gutanga inama, ruvuga ko bitewe n’uburebure bw’ibiganiro bya Siporo (akenshi bimara amasaha agera kuri 3), abayobozi b’ibiganiro bya Siporo barasabwa gufata umwanya uhagije bagategura ibiganiro bya Siporo kugira ngo batangaze amakuru yizewe, yagenzuwe kandi afite ishingiro.

RMC kandi yavuze ko abanyamakuru badakwiye kubangikanya umwuga w’itangazamakuru n’ubuvugizi bw’amakipe.

Muri iri tangazo, RMC isoza itanga umuburo, ivuga ko “Abanyamakuru batazubahiriza ibyavuzwe haruguru, bazahanwa nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 29 y’Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 17 =

Previous Post

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

Next Post

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Related Posts

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick...

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.