Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka umupira w’amaguru nyuma yo kudashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izitabaza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Umubano w’uyu mukinnyi na Rayon Sports uvugwa ko watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’umukino wa shampiyona bakinnye na Marines FC bakanganya ibitego 2-2.

Icyo gihe, ku gitego cya kabiri batsinzwe habayeho kutumvikana hagati ye n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye, cyateje impaka aho bamwe bashinjaga Aimable ko yaretse umupira nkana, mu gihe we yavugaga ko umunyezamu ari we wamubwiye kuwureka. Ibyo byatumye umupira umurenga, bivamo igitego.

Aimable akomeza avuga ko Perezida wa Rayon Sports yamuhamagaye nyuma y’uwo mukino amubaza uko byagenze, maze amusobanurira ko ari amakosa yakozwe n’umunyezamu wamubwiye kureka umupira.

Yongeraho ko Perezida ubwe yemeye ko na we yumvise umunyezamu amubwira ngo areke umupira, bityo atamushinja amakosa, ahubwo yari abimubajije kubera amakuru yavugaga ko ari Aimable watsindishije.

Nyuma y’ibi, ngo byabaye imbarutso y’uko umwaka w’imikino wose wasoje atongeye gukina, bitewe n’itegeko ryari ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ubwo umwaka mushya w’imikino wajyaga gutangira, habayeho n’ikindi kibazo cy’amafaranga angana na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) Aimable yishyuzaga Rayon Sports ku mafaranga yasigaye kuri recrutement.

Ubwo ikipe yatangiraga imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yanze gutangirana n’abandi, avuga ko atazatangira imyitozo atishyuwe amafaranga ye yose.

Iki kibazo cy’amafaranga cyiyongereye ku kutumvikana kwari kwadutse hagati ya Perezida Thadée Twagirayezu na Visi Perezida Prosper Muhirwa.

Twagirayezu yashinje Aimable gukorana bya hafi na Prosper, amubwira ko atakimwizera ndetse ko n’iyo yakomezanya n’ikipe, yabona azajya ayigambanira.

Ubwo hasohokaga urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yisanze atarurimo kuko atari yahawe n’ibyangombwa byo gukinira ikipe (license).

Aimable yavuze ko byamutangaje cyane kuko yakomeje gukora imyitozo nk’ufite amasezerano, kandi umutoza yari yamubwiye ko amukeneye, ariko Perezida aza kwanga kumuha icyangombwa cyo gukina.

Yagize ati “Mu by’ukuri nk’umukinnyi wabigize umwuga, numvise Perezida ankoreye ubuhemu kandi numva ndi kuzira ibintu ntazi. Ntababeshye, nageze aho numva nanze umupira, ntekereza no kuwureka.”

Aimable yaje kurega Rayon Sports muri FERWAFA, ariko mu gihe bari bategereje igisubizo, ikipe ya Assabah Sports Club yo muri Libiya yaramuhamagaye, barumvikana ko azayikinira umwaka umwe.

Yasabye Rayon Sports urwandiko rumurekura (release letter) abemerera ko azabarekera ya miliyoni eshanu yari abasigayeho, ariko ko bazamwishyura ibirarane by’imishahara.

Uyu myugariro ubu ari kumwe n’iyi kipe ye nshya, yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, aho bari mu myiteguro ya shampiyona izatangira mu kwezi kwa 12.

Aimable Nsabimana yageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga) 2023, atwaranye na yo ibikombe birimo icy’Amahoro ndetse na Super Cup.

Myugariro Aimable
Ngo Perezida wa Rayon yari agiye gutuma areka umupira

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 8 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Next Post

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.