Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka umupira w’amaguru nyuma yo kudashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izitabaza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Umubano w’uyu mukinnyi na Rayon Sports uvugwa ko watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’umukino wa shampiyona bakinnye na Marines FC bakanganya ibitego 2-2.

Icyo gihe, ku gitego cya kabiri batsinzwe habayeho kutumvikana hagati ye n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye, cyateje impaka aho bamwe bashinjaga Aimable ko yaretse umupira nkana, mu gihe we yavugaga ko umunyezamu ari we wamubwiye kuwureka. Ibyo byatumye umupira umurenga, bivamo igitego.

Aimable akomeza avuga ko Perezida wa Rayon Sports yamuhamagaye nyuma y’uwo mukino amubaza uko byagenze, maze amusobanurira ko ari amakosa yakozwe n’umunyezamu wamubwiye kureka umupira.

Yongeraho ko Perezida ubwe yemeye ko na we yumvise umunyezamu amubwira ngo areke umupira, bityo atamushinja amakosa, ahubwo yari abimubajije kubera amakuru yavugaga ko ari Aimable watsindishije.

Nyuma y’ibi, ngo byabaye imbarutso y’uko umwaka w’imikino wose wasoje atongeye gukina, bitewe n’itegeko ryari ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ubwo umwaka mushya w’imikino wajyaga gutangira, habayeho n’ikindi kibazo cy’amafaranga angana na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) Aimable yishyuzaga Rayon Sports ku mafaranga yasigaye kuri recrutement.

Ubwo ikipe yatangiraga imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yanze gutangirana n’abandi, avuga ko atazatangira imyitozo atishyuwe amafaranga ye yose.

Iki kibazo cy’amafaranga cyiyongereye ku kutumvikana kwari kwadutse hagati ya Perezida Thadée Twagirayezu na Visi Perezida Prosper Muhirwa.

Twagirayezu yashinje Aimable gukorana bya hafi na Prosper, amubwira ko atakimwizera ndetse ko n’iyo yakomezanya n’ikipe, yabona azajya ayigambanira.

Ubwo hasohokaga urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yisanze atarurimo kuko atari yahawe n’ibyangombwa byo gukinira ikipe (license).

Aimable yavuze ko byamutangaje cyane kuko yakomeje gukora imyitozo nk’ufite amasezerano, kandi umutoza yari yamubwiye ko amukeneye, ariko Perezida aza kwanga kumuha icyangombwa cyo gukina.

Yagize ati “Mu by’ukuri nk’umukinnyi wabigize umwuga, numvise Perezida ankoreye ubuhemu kandi numva ndi kuzira ibintu ntazi. Ntababeshye, nageze aho numva nanze umupira, ntekereza no kuwureka.”

Aimable yaje kurega Rayon Sports muri FERWAFA, ariko mu gihe bari bategereje igisubizo, ikipe ya Assabah Sports Club yo muri Libiya yaramuhamagaye, barumvikana ko azayikinira umwaka umwe.

Yasabye Rayon Sports urwandiko rumurekura (release letter) abemerera ko azabarekera ya miliyoni eshanu yari abasigayeho, ariko ko bazamwishyura ibirarane by’imishahara.

Uyu myugariro ubu ari kumwe n’iyi kipe ye nshya, yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, aho bari mu myiteguro ya shampiyona izatangira mu kwezi kwa 12.

Aimable Nsabimana yageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga) 2023, atwaranye na yo ibikombe birimo icy’Amahoro ndetse na Super Cup.

Myugariro Aimable
Ngo Perezida wa Rayon yari agiye gutuma areka umupira

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 11 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Next Post

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Related Posts

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick...

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.