Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura yabo ku Mugabane w’u Burayi.
Mu bazwi bitabiriye ibi birori byabereye mu rugo rwa The Ben mu Mujyi wa Kigali, barimo Masamba Intore, Umuhanzi Israel Monyi, Tom Close n’umugore we, na Coach Gael usanzwe afite inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM.
Hari kandi abanyamakuru Jado Castar, David Bayingana na Uncle Austin, ndetse n’abahanzi Ruti Joel, Kevin Kade, umuraperi K8 Kavuyo, ndetse n’umubyinnyikazi w’ikirangirire, Sherrie Silver.
Ni nyuma yuko The Ben yakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wari ukiri ku Mugabane w’u Burayi kuva yakwibaruka imfura ye na The Ben muri Werurwe 2025, bise Icyeza Luna Ora Mugisha.
Iyi mfura ya The Ben na Pamella yavukiye mu Bubiligi, ari na ho uyu mubyeyi yari akiri kuva yakwibaruka, akaba aherutse kugera mu Rwanda.
Muri ibi birori byo kwereka inshuti zabo imfura yabo, umuryango wa The Ben kandi wanagabiwe inka n’umunyemari Coach Gael bigeze kuvugwaho kutavuga rumwe ariko bakaza kwiyunga.
Umuhanzi Tom Close usanzwe ari inshuti ya The Ben kuva cyera, na we yamugabiye Inka, muri ibi birori byaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe, aho bamwe mu byamamare byabyitabiriye, byashimiye uyu muhanzi usanzwe azwiho kubanira abandi neza.









RADIOTV10