Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w’Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera gushimangira urwo amukunda, aho yavuze ko atari umugabo we gusa, ahubwo ko ari n’ubuturo bwe.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Vistine usanzwe aririmbana n’umuvandimwe we Dorcas, yagaragaje ko ubukwe bwe na Idrissa Ouedraogo, buzaba tariki 05 Nyakanga 2025.
Ibi biragararira mu nteguza y’ubukwe bwabo (Save the Date) aho uyu muhanzikazi yagaragaje ko afite umunezero udasanzwe kuba agiye kurushinga n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo umusore w’umuherwe wamwihebeye.
Nyuma yo gushyira iyi nteguza ku mbuga nkoranyambaga ze, Vestine yayiherekeresheje amagambo agira ati “Si umugabo wanjye gusa, ni ubuturo bwanjye, ni umutima wanjye, ni aho mba nkumva ntekanye.”
Ouedraogo Idrissa ukomoka mu Gihugu cya Burkina Faso, yasezeranye mu matekego na Vestine tariki 15 Mutarama 2025 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru avuga ko umuhango wo gufata irembo warangiye, wabaye mu ntangiriro za Mutarama, tariki 06, gusa icyo gihe ntibyamenyekanye kuko ntawari wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho.
Itsinda Vestine & Dorcas, ni abahanzi batangiye kuririmba muri 2018, aho muri 2020 batangira gukorana na Murindahabi Irène ureberera inyungu zabo kugeza ubu, ndetse bakaba baherutse gushyira indirimbo hanze ikunzwe mu karere ka Afurika y’Iburazirazuba bise YEBO imaze ukwezi hanze ikaba imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni eshatu kuri YouTube.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10