Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM.
Amakuru yo kuba uyu muhanzi yamaze kwinjira muri iyi Label, yemejwe n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi wabibwiye RADIOTV10 byumwihariko mu ishami ry’imyidagaduro.
Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Ubu kivumbi ni umwe mu bahanzi bafashwa na 1:55 AM, nubwo bikiri ibanga, ariko isaha n’isaha bishobora gutangazwa ku mugaragaro.”
Bimwe mu bikorwa bizajya bikorerwa uyu muhanzi n’iyi label, birimo kumushakira imikoranire n’abandi bahanzi mpuzamahanga, ndetse no kumufasha mu mishinga ya muzika, nko kumukorera ibihangano yaba indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.
Muri Gicurasi umwaka ushize, uyu muraperi Kivumbi King yari yanasinyanye imikoranire na sosiyete Deealoh Entertainment yo muri Nigeria, bari bemeranyije gukorana mu gihe cy’imyaka itatu.
Muri yi nzu ya 1:55 AM yinjiyemo uyu muraperi isanzwe ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie, na we uri mu bagezweho, ikaba yarananyuzemo abandi bahanzi bagezweho muri iyi minsi, nka Ross Kana, na Kenny Sol, bombi batandukanye na yo.
Iyi label kandi isanzwe ifite studio ikora umuziki, ikorwamo n’abahanga mu gutunganya imiziki, barimo Kompressor, ndetse ikaba yarananyuzemo Element Elee na we wamaze kwinjira no mu bahanzi.
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10
			
							










