Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aturuka mu baturage b’ahabereye urugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions, avuga ko rwaturutse ku bushyamirane bwabaye hagati y’abamukubise bakanamwicira imbwa, nyuma yo kutumvikana ku kibazo cyari kibaye hagati yabo.

Ni nyuma yuko uyu muhangamideri atangaje ko yatewe n’itsinda ry’abicanyi, bakamukomeretsa ndetse bakanamwicira imbwa ye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, Moses Turahirwa yavuze ko we n’imbwa ye Momo “bagabweho igitero n’agatsiko k’abicanyi.”

Amakuru aturuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ahabereye uru rugomo, avuga ko ibi byabaye hirya y’ejo hashize ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, mu masaha y’igicamunsi.

Bivugwa Moses Turahirwa ufite aho ari kubakisha inzu muri uyu Murenge wa Gataraga, yari avuyeyo, ubwo yerecyezaga aho yari yasize imodoka, imbwa ye ikendereza amatungo magufi y’intama yari hafi aho y’abaturage, akiruka akanyura mu mirima y’abaturage.

Amakuru abaturage batuye muri aka gace bahaye ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko ba nyiri aya matungo ndetse n’abafite imirima yanyuzwemo n’aya matungo, bahise begera Moses Turahirwa bamubwira ko agomba kwishyura ako kaga kari gatejwe n’imbwa ye, ariko akababera ibamba ababwira ko nta n’igiceri cy’atanu yabaha, ari na bwo bamufataga mu mashati.

Muri ubwo bushyamirane, imbwa ya Moses yashatse kurwanya abo baturage, barayikubita barayica ndetse n’uyu muhangamideri baramukubita baramukomeretsa.

Abaturage bo muri aka gace bahakanye amakuru yatangajwe na Moses Turahirwa ko abamukoreye ibi ari abagizi ba nabi, bavuga ko ibyabaye ari ubushyamirane bwabaye hagati y’abaturage n’uyu musore, atari abagizi ba nabi, ndetse n’ikimenyimenyi, nta nzego z’umutekano zigeze zitabara nk’uko zibikora ahantu hagaragaye abagizi ba nabi.

Umwe yagize ati “Aho byabereye nta nzego z’umutekano zahageze, ubwo niba ari abagizi ba nabi yahivanye ate? Ntabwo ari byo. Turahirwa yashyamiranye n’abaturage kandi akizwa n’abandi.”

Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere kuri iki kibazo, uru rwego rwagize ruti “Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Related Posts

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzikazi Vestine uzwi mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ nyuma y’igihe...

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

Andi makuru avugwa ku isezera ry’umwe mu bahanzi bari mu bitaramo ‘Iwacu Muzika Festival’

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade yamaze kuva mu bazasusurutsa abantu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kubera ikindi gikorwa azitabira...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.