Tuesday, September 10, 2024

Amateka akomeje kwiyandika kuri Mukansanga Salima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mukansanga Salima Radhia, wabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore wasifuye mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abagabo, ubu ari mu myiteguro yo kuzasifura n’icy’abagore ndetse akaba yinjiye mu basifuzi bacye ku Isi bahuguwe ku ikoranabuhanga rya VAR.

Yanditse amateka ubwo yatangazwaga ko azasifura mu Gikombe cya Afurika cy’abagabo cyabereye muri Cameroon ndetse biza kuba impamo aho yanayoboye umukino ari umusifuzi wo hatagi.

Ubu noneho ari mu myiteguro yo kuzasifura igikombe cya Afurika cy’abagore kizaba muri Nyakanga 2022.

Nanone kandi yinjiye mu basifuzi bacye ku mugabane wa Afurika bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rya VAR ryifashishwa mu gusuzuma amakosa amwe n’amwe abera mu kibuga aba atavugwaho rumwe kandi akomeye.

Ubu ari guhurirwa gukoresha VAR

Mukansanga Salima ubu ari mu Misiri aho yitabiriye aya mahugurwa y’icyumweru kimwe yatangiye kuri uyu wa Gatandatu akazasoza tariki 27 Mata 2022.

Yatangaje ko yishimiye kwinjira mu basifuzi bacye bazi iby’iri koranabuhanga rimaze iminsi ryifashishwa ku Mugabane w’u Burayi.

Ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w’aya mahugurwa, yagize ati Umunsi wa mbere wamasomo ya VAR,…nishimiye kuba umwe mu banyamuryango ba VAR.

Iri koranabuhanga rya VAR, rizanifashishwa muri iki Gikombe cya Afurika cy’abagore kizitabirwa n’ibihugu 12 birimo u Burundi na Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts