Ku mbuga nkoranyambaga, nta yindi ntero uretse benshi bijujutira kuba ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye kubaraza nabi, igatsindwa na Mozambique, igahita isezererwa mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Gutsindwa ku ikipe y’Igihugu si bishya, ariko ubu bwo byazamuye uburakari bwa benshi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2023, ikipe ya Mozambique yatsindiye u Rwanda kuri Sitade ya Huye, ibitego 2-0.
Wari umukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda L mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.
Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, ariko uwo kwishyura Amavubi yawutsinzwe bisa n’ibyize akadomo ku cyizere cyo kuba ikipe y’igihugu Amavubi yazerekeza muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.
Muri iri tsinda, Senegal ni yo iyoboye n’amanota 13 ndetse ni nayo yonyine yamaze gukatisha itike. Ikipe y’igihugu ya Mozambique ni iya 2 n’amanota 7, Benin ni iya 3 n’amanota 5, naho u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota 2 gusa.
Kuva 2004 ubwo Amavubi aheruka kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, kubona tike yo gusubirayo byakomeje kwanga n’ubu biranze.
Nyuma y’uyu mukino wabonetsemo igitego cyaturutse kuri umwe muri ba myugariro b’Abamuvubi, Manzi Thierry, abakunzi ba ruhago ndetse n’abandi mu ngeri zinyuranye, bagaragaje umujinya wo kuba Ikipe yabo yongeye kubabaza.
Ni umujinya bigaragara ko bari bafite icyizere ko iyi kipe igiye gukinira ku kibuga cyayo, ndetse yariteguye bihagije, yashoboraga gutsinda.
Nanone kandi benshi bashingira ku byatangajwe n’abakinnyi ndetse n’umutoza wabo ubwo biteguraga uyu mukino, ko biteguye gukora ibishoboka byose, bagatsinda uyu mukino, bavugaga ko ari nka final kuri bo.
Ariko nanone ntarwabura kuvuga ko uyu mujinya ushingiye ku nyota Abanyarwanda bafite yo kongera kubona ikipe yabo yongera gutsinda, cyangwa ikaba yasubira mu Gikombe cya Afurika.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10
gusa birababaje cyane buri wese ufite ubunyarwanda yababara .