Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

radiotv10by radiotv10
27/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zongeye kwibutsa ko hagishakishwa Umunyarwanda Kayishema Fulgance ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, washyiriweho miliyoni 5 USD (Miliyari 5 Frw) ku muntu uzatanga amakuru y’aho ari.

Fulgence Kayishema ni umwe mu Banyarwanda bashyiriweho agahigo ka miliyoni 5 USD ku muntu watanga amakuru yatuma bafatwa, bakagezwa imbere y’ubutabera bakabazwa uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukurikirana ifatwa ry’abantu baba bashakishwa kubera ibyaha by’intambara, War Crimes Rewards Program, kibukije ko uyu Fulgence agishakishwa.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter twifashishije mu kwandika inkuru nka RADIOTV10, iki kigo cyagize kiti “Jenoside yakozwe mu Rwanda [inyito ya nyayo ni Jenoside Yakorewe Abatutsi] imaze imyaka 28 ibaye, kandi bamwe mu bayigizemo uruhare barakidegembya.”

Ubutumwa bw’iki Kigo buherekejwe n’ifoto iriho uyu Fulgence Kayishema inibutsa ko uzatanga amakuru azagororerwa agahabwa miliyoni 5 USD, bukomeza bugira buti “Tanga amakuru yafasha kumuta muri yombi ubundi wishyurwe.”

Kayishema Fulgence yari ku rutonde rumwe na Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizima, Ladislas Ntaganzwa, Aloys Ndimbari na Pheneas Munyarugarama.

Muri aba, bamwe barafashwe abandi byemejwe ko bapfuye, nka Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa ubu uri kuburanishwa n’Urukiko rw’i La Haye, ukekwaho kuba ari we nyambere mu gucura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse no kuyitera inkunga.

Mu bafashwe kandi, hari Ladislas Ntaganzwa wanoherejwe mu Rwanda, wanahamijwe ibyaha n’Urugereko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rumukatira gufungwa burundu, ariko muri iki cyumweru yatangiye kuburana ubujurire bwe mu Rukiko rw’Ubujurire.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje ko Protais Mpiranya na we wari muri aba bari kuri uru rutonde yapfiriye muri Zimbabwe muri 2006.

Muri uko kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2022 kandi uru rwego IRMCT rwemeje ko na Phénéas Munyarugarama na we wari kuri uru rutonde, na we yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2002.

Abanyarwanda bari kuri uru rutonde

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 20 =

Previous Post

Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe

Next Post

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.