Ernest Kalisa wamamaye nka Samusure, Rulinda cyangwa Makuta muri sinema nyarwanda, utari kubarizwa mu Rwanda, aho byavuzwe ko yimukiye mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika, hamenyekanye andi makuru ku rugendo rwe.
Biherutse gutangazwa ko Samusure yimukiye i Maputo muri Mozambique ndetse na we ubwe akaba yarabihamije, avuga ko yagiye gushakishirizayo imibereho.
Uyu mukinnyi wa film nyarwanda uri mu baza ku isonga babifitemo ubunararibonye n’ubuhanga, ubu utakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda dore ko ari i Maputo muri Mozambique.
Gusa amakuru ahari yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko uyu mukinnyi wa Film nubwo akiri ku Mugabane wa Afurika ariko ari mu nzira imuganisha ku wundi Mugabane.
Uwaduhaye amakuru utifuje ko atangazwa, avuga ko Samusure ari gushaka uburyo yagera muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho agiye kujya gutura.
Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Yego yabanje kunyura mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika ariko intego nyirizina ni ukujya muri Leta Zunze Ubumwe za America.”
Uwaduhaye amakuru ntanyuranya na Samusure ikimujyanye mu mahanga, kuko na we avuga ko agiye gushakishirizayo imibereho.
Ati “Buriya Samusure ni umuntu uzi kubaho ubuzima bwose kandi ushobora kumenyera ahantu hose yaba, rero kuba yajya gushakishiriza imibereho muri USA si igitangaza kuko hari benshi bagiyeyo kandi bakahakomereza ubuzima.”
Kalisa Ernest benshi bamenye nka Samusure, uretse gukina film, asanzwe anazwiho ubuhanga mu kuyobora ibirori nk’ubukwe ndetse n’indi mihango ya Kinyarwanda ikorwa mu gushyingiranwa.
Yari asanzwe akina muri imwe muri film z’uruhererekane zikunzwe mu Rwanda izwi nka ‘Seburikoko’ aho muri iyi film yamaze kuvamo dore ko aheruka gukinamo ava mu rugo rwe, bakaba baramubuze.
RADIOTV10
Nimba aheruka gukina baramubuze iyi nkuru isobanuye neza ko atazaboneka.