Umuhanzi Kayigi Andy uzwi nka Andy Bumuntu waninjiye mu mwuga w’itangazamakuru akaba aherutse gusezera Radio yakoreraga, yasinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), agamije gukora ubuvugizi abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe.
Aya masezerano Andy Bumuntu yasinyanye n’Ishami rya UNICEF mu Rwanda, agamije gukomeza guhangana n’ibibazo byo mu mutwe mu bakiri bato nk’abana.
Ubwo aya masezerano yari amaze gushyirwaho umukono kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, Umuhanzi Andy Bumuntu, yavuze ko uruhare rwe muri iyi mikoranire, ari ugukorera ubuvugizi abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe.
Andy Bumuntu avuga ko abana bafite ibibazo byo mu mutwe ari nk’abandi, ariko ko hakiri ababyeyi batarabyumva, bagakomeza kubaheeza ku burenganzira bwabo.
Avuga ko muri aya masezerano, we icyo azajya akora ari uvugizi kuri aba bana, abinyujije mu nzira zinyuranye zirimo n’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Icya mbere ni ubuvugizi kuko akenshi umuntu aho ari usanga rimwe na rimwe cya kibazo afite, icya mbere akeneye ni ubuvugizi kuko ubufasha dushobora kuba twese twabushaka umunsi ku munsi.”
Andy Bumuntu avuga kandi ko n’abafite ibibazo byo mu mutwe, na bo badakwiye kwiheeza kuko bafite uburenganzira bwo kwisanga mu muryango mugari nk’abandi.
Ati “Kuko kugira ikibazo cyo mu mutwe, ntabwo wagakwiye kumva usebye, ntabwo wagakwiye kumva ari ipfunwe, ntabwo bagakwiriye kukwita umusazi, ntabwo bagakwiriye kugupfukirana iwanyu.”
Andy Bumuntu avuga kandi ko ubuvugizi bwe butazagarukira kuri bwo gusa, ahubwo ko buzajya bunagera no kubahuza n’abashobora kubafasha mu kubavura.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, avuga ko hakiri imbogamizi mu gushakira umuti ibibazo byo mu mutwe mu bakiri bato.
Ati “Nk’urubyiruko rwakoresheje ibiyobyabwenge, hari byinshi urubyiruko ruhura nabyo nko guhohoterwa, ariko ababyeyi ntibabyiteho.”
Julianna Lindsey avuga ko mu guhangana n’ibi bibazo, UNICEF yiyemeje gukorana n’ingeri zose, ari na yo mpamvu binjiye mu mikoranire n’uyu muhanzi mu bikorwa by’ubuvugizi no kugira ngo abafite ibi bibazo babashe kubishyira hanze bibonerwe umuti.
RADIOTV10