Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andy Bumuntu uherutse gusezera igitangazamakuru yakoreraga yinjiye mu mikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Andy Bumuntu uherutse gusezera igitangazamakuru yakoreraga yinjiye mu mikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kayigi Andy uzwi nka Andy Bumuntu waninjiye mu mwuga w’itangazamakuru akaba aherutse gusezera Radio yakoreraga, yasinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), agamije gukora ubuvugizi abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe.

Aya masezerano Andy Bumuntu yasinyanye n’Ishami rya UNICEF mu Rwanda, agamije gukomeza guhangana n’ibibazo byo mu mutwe mu bakiri bato nk’abana.

Ubwo aya masezerano yari amaze gushyirwaho umukono kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, Umuhanzi Andy Bumuntu, yavuze ko uruhare rwe muri iyi mikoranire, ari ugukorera ubuvugizi abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe.

Andy Bumuntu avuga ko abana bafite ibibazo byo mu mutwe ari nk’abandi, ariko ko hakiri ababyeyi batarabyumva, bagakomeza kubaheeza ku burenganzira bwabo.

Avuga ko muri aya masezerano, we icyo azajya akora ari uvugizi kuri aba bana, abinyujije mu nzira zinyuranye zirimo n’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Icya mbere ni ubuvugizi kuko akenshi umuntu aho ari usanga rimwe na rimwe cya kibazo afite, icya mbere akeneye ni ubuvugizi kuko ubufasha dushobora kuba twese twabushaka umunsi ku munsi.”

Andy Bumuntu avuga kandi ko n’abafite ibibazo byo mu mutwe, na bo badakwiye kwiheeza kuko bafite uburenganzira bwo kwisanga mu muryango mugari nk’abandi.

Ati “Kuko kugira ikibazo cyo mu mutwe, ntabwo wagakwiye kumva usebye, ntabwo wagakwiye kumva ari ipfunwe, ntabwo bagakwiriye kukwita umusazi, ntabwo bagakwiriye kugupfukirana iwanyu.”

Andy Bumuntu avuga kandi ko ubuvugizi bwe butazagarukira kuri bwo gusa, ahubwo ko buzajya bunagera no kubahuza n’abashobora kubafasha mu kubavura.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, avuga ko hakiri imbogamizi mu gushakira umuti ibibazo byo mu mutwe mu bakiri bato.

Ati “Nk’urubyiruko rwakoresheje ibiyobyabwenge, hari byinshi urubyiruko ruhura nabyo nko guhohoterwa, ariko ababyeyi ntibabyiteho.”

Julianna Lindsey avuga ko mu guhangana n’ibi bibazo, UNICEF yiyemeje gukorana n’ingeri zose, ari na yo mpamvu binjiye mu mikoranire n’uyu muhanzi mu bikorwa by’ubuvugizi no kugira ngo abafite ibi bibazo babashe kubishyira hanze bibonerwe umuti.

Ubwo hasinywaga aya masezerano
Any Bumuntu yiyemeje gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo byo mu mutwe

Andy Bumuntu aherutse gusezera Radio yakoreraga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 13 =

Previous Post

Uwaririmbye indirimbo itazibagirana mu kwamamaza Perezida Kagame ubu akanyamuneza ni kose

Next Post

Rwamagana: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Kompanyi bashinja icyatumye bahorana umutima uhagaze

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Kompanyi bashinja icyatumye bahorana umutima uhagaze

Rwamagana: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Kompanyi bashinja icyatumye bahorana umutima uhagaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.