Annet Murava, umugore wa Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, yongeye kumugenera ubutumwa, amusezeranya ko ari kumusengera.
Umugore wa Bishop Gafaranga, yatangaje ubu butumwa abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram n’ubundi aherutse kunyuzaho ubutumwa yari aherutse kumugenera.
Ubu butumwa buherekeje ifoto ya Bishop Gafaranga, umugore we Annet Murava yagize ati “Amasengesho yanjye, umutima n’ibitekerezo byanjye biri kumwe nawe” arangije ashyiraho akarangabyiyumviro k’umutima gasobanura urukundo.
Ubu butumwa bwatanzwe na Annet Murava mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, buje bukurikira ubundi yashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, na bwo buherekeje ifoto ari kumwe na Gafaranga, agira ati “Imana iri muri ibi byose.”
Mu minsi itatu ishize ishize kandi, Annet Murava na bwo yari yatangaje ubutumwa bugaragaza ko akunda umugabo we ukurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko ari we yagikoreye.
Icyumweru kirashize Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rufashe icyemezo ko Bishop Gafaranga afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo kuburana ku ifungwa ry’agateganyo.

RADIOTV10