Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in IMYIDAGADURO
0
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho
Share on FacebookShare on Twitter

Annette Murava, Umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yavuze ko ntakibazo afitanye n’uyu bashakanye, kandi ko igihe kizagera bagatanga ikiganiro bicaranye bakavuga ukuri kose.

Ni nyuma yuko Bishop Gafaranga atawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse akanafatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, cyemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata tariki 23 Gicurasi 2025.

Nyuma yuko Bishop Gafaranga atawe muri yombi mu ntangiro za Gicurasi, byavuzwe ko icyaha akurikiranyweho gishingiye ku bikorwa by’ihohotera yakoreraga umugore we Annette Murava.

Uyu mugore we wagiye agaragaza ko akunda umugabo we anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ikiganiro kuri YouTube Channel basanzwe bahuriyeho bombi, aho yagarutse ku byabavuzweho, avuga ko ntakibazo afitanye n’umugabo we.

Mu mvugo yumvikanamo imbamutima nyinshi, Annette Murava yagize ati “Mu by’ukuri ntakibazo dufite nk’uko mwabitekerezaga, ibindi bindi  ntegereje kuzicarana na we, anyicaye iruhande tukabaganiriza kuko rimwe na rimwe nka hano kuri kamera ugomba kuba uri kumwe n’undi muntu, rimwe na rimwe uba wumva hari ikintu kiri kubura.”

Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabereye mu muhezo nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa rukabishimangira, ariko amakuru yamenyekanye, yemeza ko icyaha kiregwa uyu mugabo gishingiye ku byo yakoreraga umugore we, ndetse ko ari na we ubwe witangiye ikirego agaragaza ihohoterwa yakorewe.

Annette Murava we yavuze ko ukuri ari uko we n’umugabo we ntakibazo na gito bafitanye, ndetse ko n’ababibifuriza bari kubahemukira kandi ko bitazagerwaho.

Ati “Njye na Bishop njye n’umugabo wanjye ntakibazo dufitanye, ahubwo cyereka niba hari abantu bashaka ko tugirana ikibazo, abashaka ko tugirana ikibazo, ndashaka kubabwira ko ibyo byifuzo byanyu rwose ari bibi, bitari bunasubizwe.”

Bamwe mu bakora ibiganiro ku miyoboro inyuranye ya YouTube, bashimangiraga na bo ko uyu mugore wa Bishop Gafaranga yagiye ahohoterwa n’umugabo we inshuro nyinshi ariko agakomeza kubizinzika, nyuma akaza kubona ko amazi atari ya yandi, akiyemeza kugana inzego.

Muri iki kiganiro Annette Murava yatanze, abitera utwatsi avuga ko abagiye batangaza ibyo, atigeze abibaganiriza, aboneraho kubaha ubutumwa agira ati “urebe niba icyo uvuga ukizi cyangwa ugihagazeho, gusa urebe niba ari bwo buryo uba warahisemo gukora akazi kawe, reka tubikubahire.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Next Post

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Related Posts

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.