Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR ihagurukije mucyeba wayo Rayon yihumurije intebe y’icyubahiro amasaha macye

radiotv10by radiotv10
19/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
APR ihagurukije mucyeba wayo Rayon yihumurije intebe y’icyubahiro amasaha macye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye Rayon Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro muri Shampiyona y’u Rwanda, yayihagurukijweho na mucyeba wayo APR FC nyuma yuko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda inyagiye 4-2 Etincelles FC.

Ibitego bine byari bihagije ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongere kwicara ku mwanya wa mbere yari amaze amasaha agera kuri 24 itakaje.

Ikipe ya APR FC yagiye gukina umukino w’umunsi wa 20, izi neza ko mucyeba wayo Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere.

Ibyo byayishyiraga ku gitutu ndetse ku munota wa gatuta gusa w’umukino rutahizamu wayo Nshuti Innocent afungura amazamu. Nyuma y’iminota 31 gusa, Yannick Bizimana aza kubonera igitego cya kabiri iyo kipe.

Iminota 45 y’Igice cya mbere igiye kurangira, Etincelles FC yatsinze igitego binyuze ku musore wayo Ndabimana Hussein ndetse n’igice cya mbere kirangira APR FC ihagaze bwuma.

Mu gice cya kabiri hari hitezwe amahindura y’ikipe ya Etincelles FC, cyane ko yari imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona, kandi ni ko byaje kugenda kuko nyuma y’iminota 15’ amakipe yombi agarutse mu kibuga, Berchmas yaje kubonera ikipe ye igitego cya kabiri cyatsinzwe ku munota wa 59’ w’umukino, byongera gusubiza Ikipe ya APR FC ku gitutu gikomeye.

Gusa APR FC na yo yari ibizi neza ko ntidatsinda uyu mukino biha Rayon Sports gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo, binyuze kuri Mugisha Gilbert bakunda kwita ‘Barafinda’ yatsinze igitego cya gatatu, cy’umutekano kuri APR FC, cyabonetse ku munota wa 64’ ndetse nyuma y’iminota micye gusa Ishimwe Christian yaje gutsinda igitego cy’agashyinguracumu cyabonetse ku munota wa 79’.

Etincelles yakomeje gushaka uko yakwishyura ibyo bitego gusa biranga biba iby’ubusa n’umukino uza kurangira APR FC yegukanye intsinzi y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’iki cyiciro cya mbere Rwanda.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Comments 1

  1. John jordan says:
    3 years ago

    Gufata umwanya wa mbere no gutwra igikombe ni byiza cyanee !! Ariko btakibabaje nko gusohoka ntirenge mutaru!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + two =

Previous Post

Inkuru ibabaje ku wakiniye Chelsea wari wabuze nyuma y’umutingito wo muri Turkia

Next Post

Ruhango: Batujwe mu mudugudu ariko aho barara hateye agahinda

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Batujwe mu mudugudu ariko aho barara hateye agahinda

Ruhango: Batujwe mu mudugudu ariko aho barara hateye agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.