Wasili na Jangwani, amazina azwi mu kuryoshya ruhago Nyarwanda, dore ko aba bombi ari abavugizi b’abakunzi b’amakipe y’amacyeba akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, ndetse bigoye kumva umwe ahuza n’undi iyo bari kuvuga kuri aya makipe, ariko noneho bahuye banahuza imvugo.
Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili na Mugisha Frank uzwi nka Jangwani, ni bamwe mu bazwiho gushyushya umupira w’amaguru mu Rwanda, kubera ibyo batangaza iyo bari kuvugira abakunzi b’aya makipe.
Nta na rimwe aba bombi bari bumvikanye bavuga rumwe, iyo bari kuvugira abakunzi bayo, ariko kuri iyi nshuro bahuje, basaba Abanyarwanda kujya gushyigikira ikipe y’Igihugu cyabo Amavubi, afite umukino kuri uyu wa Gatanu, ubwo izaba ihura n’iya Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, aba bombi, baba bari muri Sitade Amahoro, bagatangira bibutsa ko umwe atajya akozwa iby’ikipe y’undi.
Wasili agira ati “Mu buzima bwanjye ntaho njya mpurira n’ikipe ya APR, n’ikipe yahuye na APR ni yo mba ndi gufana.” Ahita aha umwanya mugenzi we Jangwani, na we akaza agira ati “Nta hantu na hamwe njya mpurira na Rayon Sports, n’ikipe yose yahuye na Rayon Sports, ni yo mba ndi inyuma.”
Muri aya mashusho ahamagarira abakunzi b’aya makipe kuzaza gushyigikira Ikipe y’Igihugu, aba bombi bahita bakuramo umwambaro w’amakipe yabo, bagasigarana uw’Amavubi.
Jangwani ahita agira ati “Iyo bigeze ku Mavubi, ibi birenze Club. Ni inshingano za buri umwe wese.”
Wasili na we yungamo agira ati “Ubu umukunzi wa Rayon Sports ube umukunzi w’Ikipe ya APR, ube umukunzi wa Etincelles, Kiyovu, Police, Club zose cumi n’esheshatu, duhurira ku ikipe y’u Rwanda Amavubi.”
Uyu mukino bahamagarira Abanyarwanda kujya gushyigikiramo ikipe yabo, uzaba kuri uyu wa 10 Ukwakira, ukazakurikirwa n’undi uzaba mu cyumweru gitaha tariki 14 Ukwakira, wo uzabera muri Afurika y’Epfo, aho Amavubi azaba ahura n’Ikipe ya kiriya Gihugu.


RADIOTV10