Sosiyete ya Goldenvoice itegura iserukiramuco rizwi nka Coachella, yaciwe amande y’ibihumbi 20$ [arenga miliyoni 28 Frw] kubera gukerererwa kw’icyamamare Travis Scott.
Aya mande y’aka kayabo kaciwe iyi sosiyete ya Goldenvoice, aturuka ku bukererwa bwa Travis Scott wari watumiwe muri ririya serukiramuco ryabaye tariki 12 Mata 2025, akarenzaho iminota itatu ku gihe yagombaga kuhagerera.
Ni amande yaciwe n’Umujyi wa Indio, aho amasezerano y’iri serukiramuco n’uyu mujyi ateganya ko iyo igitaramo kirengeje igihe cyagombaga kuberaho, hishyurwa amande y’ibihumbi 20$, hiyongeraho 1,000$ kuri buri munota ugiye hejuru y’iminota itanu yemewe.
Nk’uko bitangazwa n’amakuru atandukanye, igitaramo cya Scott cyatinze gutangira kubera gutinda kw’icyari cyakibanjirije, ari cyo cya Green Day, cyarenzeho iminota 15 kubera ikibazo cy’ibishashi by’ibyishimo (fireworks) bitagenze neza.
Nubwo igitaramo cye cyatinze gutangira, ni cyo cyonyine cyateye itegeko ry’umujyi kurenga igihe cyemewe mu iserukiramuco rya Coachella na Stagecoach muri uyu mwaka.
Ibi byiyongera ku mateka ya Coachella yo kurenga igihe cyagenwe n’umujyi. Mu mwaka wa 2023, iri serukiramuco ryaciwe amande ya 117 000 $ mu mpera z’icyumweru cya mbere kubera kurenza igihe kw’abahanzi bakuru barimo Bad Bunny, Frank Ocean, na DJ Calvin Harris.
Amande yakusanyijwe yinjira mu Kigega Rusange cy’Umujyi wa Indio, agashyigikira serivisi z’ingenzi zirimo ibikorwa remezo, igipolisi, n’ishami ry’umuriro.
Blandy Star
RADIOTV10