Itsinda ryafashaga umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo, witabye Imana, ryatangaje amakuru y’urupfu rwe, n’indwara yari amaranye igihe ari na yo yabaye intandaro yo gutabaruka kwe.
Byatangajwe na Bikem wa Yesu wari ushinzwe umuziki n’itangazamakuru mu itsinda ryafashaga uyu muhanzi Gogo witabye Imana ku wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025.
Mu kiganiro dukesha YouTube Channel ‘Yago TV Show’, Bikem yavuze ko Gogo n’itsinda ry’abamufashaga, bavuye mu Rwanda mu cyumweru gishize, berecyeje muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa uyu muhanzikazi yari yatumiwemo.
Uyu ushinzwe umuziki n’itangazamakuru mu itsinda ryafashaga nyakwigendera, avuga ko igiterane bari batumiwemo, bakoze urugendo rurerure bakagerayo bananiwe, ariko mu buryo bw’umwuka bari bameze neza.
Bikem avuga ko nyakwigendera Gogo yitwaye neza muri icyo giterane. Ati “Kuva navuka nagendana na Gogo, yatambiye Imana, yahimbaje Imana nk’umuntu uri gutaha.”
Ati “Umwana yarabyinnye. Yageze ku rwego abyina mu gitaramo akajya areba abantu batari gutambira Imana, afata inkoni, akajya ajya mu bapasiteri ati ‘Uri inde wo kudatambira Imana?’, akanyuza inkoni agasa nk’ukubita.”
Mu giterane cya kabiri cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bwo Gogo yagaragaje intege nke, bitandukanye n’uko mu giterane cya mbere yagaragaye, ariko ko byaterwaga no kuba ku wa Gatanu yari yakoresheje imbaraga nyinshi. Ati “Ntabwo twavuga ko ari ubundi burwayi.”
Urupfu rwe
Avuga ko barangije ibyo biterane, bavuye i Mbarara bakanyura Kampala kuganira n’abantu bagombaga kubaha ikiraka cyo kwamamaza ibikorwa byabo.
Bikem avuga ko ubusanzwe Gogo yari afite ubumuga kandi ko bwamuteraga ibibazo bikomeye, ariko ko batifuzaga ko bijya hanze.
Bageze i Kampala ku wa Mbere w’iki cyumweru, bucyeye bwaho ku wa Kabiri bajya gufata ifunguro muri resitora y’i Kampala, ari bwo Gogo yafatwaga n’uburwayi yari akunze kugira [burimo igicuri n’izindi ndwara zigenda zigaragara ku bantu bafite buri bumuga].
Bikem avuga ko nk’itsinda ryabaga hafi nyakwigendera, bahuraga na byinshi bigoye kubera uburwayi bwe, ariko ko kubera gukorera Imana, batabyinubiraga, ndetse bakanahora bamusengera.
Ati “Buriya twabazaniraga Gogo ku mbuga nkoranyambaga, ari zahabu yatunganyijwe, mukayibona ari final product ariko twebwe tuzi ibyo twarwanaga na byo. Twe nidutangaza ngo ‘Gogo araruhutse’ tuzi urutonde rw’ibyo aruhutse tuzi.”
Ati “Ku munsi wo ku wa Kabiri yaratitiye cyane, yikubita hasi agize amahirwe yikubita ku bibero bya Nsabimana [undi wo mu itsinda ryafashaga Gogo].”
Bikem avuga ko Gogo yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nyuma yuko bamujyanye kwa muganga na bwo yari yabanje kugaragaza ibimenyetso by’indwara yajyaga imufata.
Avuga ko ubwo na bwo yafatwaga n’ubwo burwayi ku mugoro wo ku wa Gatatu, babanje kubona ari ibisanzwe nk’uko bwajyaga bumufata bukagenda, bagasenga. Ati “Noneho bije turamureka dukomeza dusenga kuko n’ubundi twari twarabimenyereye twe.”
Byageze mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatatu, Gogo yongera gufatwa n’ubwo burwayi ariko noneho bimara igihe, kuko byagejeje saa mbiri n’igice, ari bwo bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga. Ati “Twabonye byafashe indi ntera.”
Ngo bamujyanye kwa muganga banitwaje abanyamasengesho barimo n’abafashe ingendo ndende, baramusengera ku buryo ngo “Gogo yaherekejwe nk’umugeni w’Imana.”
Ati “Tumugejeje kwa muganga, ngira ngo ntabwo hatambutsemo n’isaha. Gogo yaryamye arasinzira, ntiyongera kubyuka. Gogo afatiraho neza cyane, Gogo arigendera. Nguko uko Gogo yatashye.”
Bikem avuga ko abaganga batangaje ko nyakwigendera yishwe no kubura umwuka kubera buriya burwayi bw’igicuri yari yamaranye umwanya munini.
RADIOTV10