Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

radiotv10by radiotv10
18/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina ye kera akiri umwana, anavuga uko gukora indirimbo zo mu rurimi rw’Igiswayire byaje, ndetse no ku mukobwa byavuzwe ko yateye inda.

Ni ikiganiro cyatangiye saa tanu z’igitondo kuri Kigali Convention Center. Mbonyi yabajijwe uburyo yakira kuba yarize Pharmacy ariko ubu akaba atunzwe n’umuziki akora, asubiza ko kuva kera yabyiyumvagamo ko azaba umuhanzi.

Ati: “Kuva kera nabyiyumvagamo ko nzaririmba, ntabwo narinzi ko nzaba kuri uru rwego cyangwa kugera aho bigeze uyu munsi, ariko byamye bindimo kuva kera. Nabaga ndi muri Pharmacy ndimo kwiga ariko ndi kwihimbira n’uturirimbo, twavamo ikintu cyambereye umunezero cyane, ndetse n’igihe narangizaga ishuri nkajya kuririmba mu rusengero no gucuranga, ni wo munezero wa mbere nagiraga uruta iyindi.”

Wumvaga bizaba biri kuri uru rwego?

Mbonyi: “Oya, numvaga bizaba biri hasi cyane. Numvaga nzajya niririmbira, ngafata gitari nkaririmba iwacu mu rugo n’inshuti zanjye, sinarinziko bizagera kuri uru rwego.”

Yakomeje asobanura aho izina Icyambu ryavuye, anavuga ko kera yanganaga amazina ye Israel Mbonyicyambu, ndetse yigeze kuyahindura kuko ngo yumvaga ayo mazina ari ay’abasaza yiyita Mbonyi.

Ati: “Kera amazina yanjye Israel Mbonyicyambu narayangaga ku buryo naje no kuyahindura n’yita Mbonyimfura Eric. Rimwe umubyeyi wanjye aje kunyumvira amanota barampamagara, aratungurwa ati ‘Ye? Ayo mazina ni nde wayakwise?’ Ntibyamuneyeje, ariko byarangiye nsubiye kwitwa uko nagombaga kwitwa. Nyuma Imana impamagara, nibwo nakunze iri zina, nsobanukiwe igisobanuro cya Mbonyicyambu numva ndikunze ku mutima. Nyuma Imana iza kumpa indirimbo yitwa Icyambu, birangira Icyambu kibaye icyambu.”

Israel Mbonyi yavuze ko gukora indirimbo z’Igiswayire bitari muri gahunda, nubwo hari inshuti ye yakundaga kubimuganirizaho. Ngo byaje mu nzozi, ubwo bari bageze kure bakora kuri album ya kane, habura ibyumweru bibiri ngo akore igitaramo.

Ati: “Tariki ya 18 Mata 2023, twari kwitegura kurikodinga album yitwa Umusirikare. Naryamye saa cyenda z’ijoro narose numva umuntu araririmba ati ‘Ninasiri naye Yesu…’ Igiswayire cyanjye nicyo mu kigo, hari amagambo ntumvaga neza. Ndabyuka nandikira umuntu nti ‘Ese aya magambo asobanura iki?’ Aransobanurira, naho ngaho indirimbo yanjye ya mbere y’Igiswayire iravuka.”

Yavuze impamvu yahisemo itariki ya 25/12, ayinyuramo gato amateka y’ukuntu byaje. Ati: “Inshuti yanjye yitwa Mushyoma Bobo ni we twaganiriye bwa mbere, mumbwira ko mfite igitekerezo cyo gukora igitaramo. Musobanurira uko nifuzaga ahantu nakorera, uko haba hameze, ariko icyo gihe natinyaga ko BK Arena ntazayibasha. Rimwe turi mu biro hamwe n’inshuti yanjye David Bayingana turi kuganira, barambwira ngo nzakorere muri BK Arena. Ndababwira nti ‘Reka reka, ntabwo nabishobora.’ Icyo gihe nibwo bandaye ijoro batuma ndara ntekereza niba ibyo bintu bishoboka. Umunsi wakurikiyeho nagiye gusura BK Arena, ni bwo bwa mbere naringezeyo. Ndahareba mbona ni kinini cyane, mu gitondo ndamuhamagara ndamubwira nti ‘Ntabwo nakorera hariya hantu, ntabwo nahashobora.’”

Avuga ko abo bantu babiri bamwumvishije ko byashoboka, ari bo bamuteye imbaraga zo kuhakorera, yabashimiye cyane.

Hari ibihuha byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko umuhanzi Israel Mbonyi yabyaye akabihisha. Abibajijwe yabisubije muri aya magambo: “Ni nde ngomba ibisobanuro by’ubuzima bwanjye bwite? Nta kintu njyewe bimbwiye. Kuba umuntu yatekereza icyo ashaka ni uburenganzira bwe. Courage, ibindi byose nta kibazo.”

Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo ICYAMBU Season 4 muri BK Arena, kikaba ari igitaramo agiye gukora ku nshuro ya kane. Amatike yacyo akunze gushira mbere kubera uburyo kitabirwa cyane.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + twelve =

Previous Post

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Related Posts

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.