Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina ye kera akiri umwana, anavuga uko gukora indirimbo zo mu rurimi rw’Igiswayire byaje, ndetse no ku mukobwa byavuzwe ko yateye inda.
Ni ikiganiro cyatangiye saa tanu z’igitondo kuri Kigali Convention Center. Mbonyi yabajijwe uburyo yakira kuba yarize Pharmacy ariko ubu akaba atunzwe n’umuziki akora, asubiza ko kuva kera yabyiyumvagamo ko azaba umuhanzi.
Ati: “Kuva kera nabyiyumvagamo ko nzaririmba, ntabwo narinzi ko nzaba kuri uru rwego cyangwa kugera aho bigeze uyu munsi, ariko byamye bindimo kuva kera. Nabaga ndi muri Pharmacy ndimo kwiga ariko ndi kwihimbira n’uturirimbo, twavamo ikintu cyambereye umunezero cyane, ndetse n’igihe narangizaga ishuri nkajya kuririmba mu rusengero no gucuranga, ni wo munezero wa mbere nagiraga uruta iyindi.”
Wumvaga bizaba biri kuri uru rwego?
Mbonyi: “Oya, numvaga bizaba biri hasi cyane. Numvaga nzajya niririmbira, ngafata gitari nkaririmba iwacu mu rugo n’inshuti zanjye, sinarinziko bizagera kuri uru rwego.”
Yakomeje asobanura aho izina Icyambu ryavuye, anavuga ko kera yanganaga amazina ye Israel Mbonyicyambu, ndetse yigeze kuyahindura kuko ngo yumvaga ayo mazina ari ay’abasaza yiyita Mbonyi.
Ati: “Kera amazina yanjye Israel Mbonyicyambu narayangaga ku buryo naje no kuyahindura n’yita Mbonyimfura Eric. Rimwe umubyeyi wanjye aje kunyumvira amanota barampamagara, aratungurwa ati ‘Ye? Ayo mazina ni nde wayakwise?’ Ntibyamuneyeje, ariko byarangiye nsubiye kwitwa uko nagombaga kwitwa. Nyuma Imana impamagara, nibwo nakunze iri zina, nsobanukiwe igisobanuro cya Mbonyicyambu numva ndikunze ku mutima. Nyuma Imana iza kumpa indirimbo yitwa Icyambu, birangira Icyambu kibaye icyambu.”
Israel Mbonyi yavuze ko gukora indirimbo z’Igiswayire bitari muri gahunda, nubwo hari inshuti ye yakundaga kubimuganirizaho. Ngo byaje mu nzozi, ubwo bari bageze kure bakora kuri album ya kane, habura ibyumweru bibiri ngo akore igitaramo.
Ati: “Tariki ya 18 Mata 2023, twari kwitegura kurikodinga album yitwa Umusirikare. Naryamye saa cyenda z’ijoro narose numva umuntu araririmba ati ‘Ninasiri naye Yesu…’ Igiswayire cyanjye nicyo mu kigo, hari amagambo ntumvaga neza. Ndabyuka nandikira umuntu nti ‘Ese aya magambo asobanura iki?’ Aransobanurira, naho ngaho indirimbo yanjye ya mbere y’Igiswayire iravuka.”
Yavuze impamvu yahisemo itariki ya 25/12, ayinyuramo gato amateka y’ukuntu byaje. Ati: “Inshuti yanjye yitwa Mushyoma Bobo ni we twaganiriye bwa mbere, mumbwira ko mfite igitekerezo cyo gukora igitaramo. Musobanurira uko nifuzaga ahantu nakorera, uko haba hameze, ariko icyo gihe natinyaga ko BK Arena ntazayibasha. Rimwe turi mu biro hamwe n’inshuti yanjye David Bayingana turi kuganira, barambwira ngo nzakorere muri BK Arena. Ndababwira nti ‘Reka reka, ntabwo nabishobora.’ Icyo gihe nibwo bandaye ijoro batuma ndara ntekereza niba ibyo bintu bishoboka. Umunsi wakurikiyeho nagiye gusura BK Arena, ni bwo bwa mbere naringezeyo. Ndahareba mbona ni kinini cyane, mu gitondo ndamuhamagara ndamubwira nti ‘Ntabwo nakorera hariya hantu, ntabwo nahashobora.’”
Avuga ko abo bantu babiri bamwumvishije ko byashoboka, ari bo bamuteye imbaraga zo kuhakorera, yabashimiye cyane.
Hari ibihuha byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko umuhanzi Israel Mbonyi yabyaye akabihisha. Abibajijwe yabisubije muri aya magambo: “Ni nde ngomba ibisobanuro by’ubuzima bwanjye bwite? Nta kintu njyewe bimbwiye. Kuba umuntu yatekereza icyo ashaka ni uburenganzira bwe. Courage, ibindi byose nta kibazo.”
Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo ICYAMBU Season 4 muri BK Arena, kikaba ari igitaramo agiye gukora ku nshuro ya kane. Amatike yacyo akunze gushira mbere kubera uburyo kitabirwa cyane.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










