Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umuhanzi Bruce Melodie arangije ibitaramo bye muri Canada, undi muhanzi nyarwanda yahise yerecyeza muri iki Gihugu na we mu bitaramo ahafite, ndetse mu ntangiro z’umwaka utaha, undi muhanzi ukomeye mu Rwanda akazerecyezayo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Bruce Melodie yataramiye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada mu gitaramo gisoza ibitaramo bine yakoreraga muri iki Gihugu.

Ni mu gihe Kenny Sol na we yamaze kugera muri iki Gihugu mu bitaramo bibiri ahafite, mu gihe The Ben na we ari mu myiteguro yo kuzajya gutaramirayo umwaka utaha.

Kenny Sol wamaze kugera muri Canada, azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Ugushyingo 2024 ndetse n’i Montreal tariki 22 Ugushyingo 2024.

Uyu muhanzi waherukaga muri Canada muri Nzeri umwaka ushize wa 2023, yavuze ko agiye ku butumire bw’abakunzi be bakomeje kumwereka ko bakimunyotewe.

Ati “Barabizi ko nta kintu mba narabahishe, tuzatarama nk’ibisanzwe, tuzishima twongere duhure n’Abanyarwanda cyangwa se n’abanyamahanga muri rusange.”

Biteganyijwe ko The Ben azatarama mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025, akazakomereza muri Ottawa, asoreze mu Mujyi witwa Edmonton tariki 01 Werurwe 2025.

Ibitaramo bya The Ben ntibiratangazwaho byinshi, gusa biri gutegurwa na Sosiyete ya Euphoria Records isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gutaramira muri iki Gihugu cya Canada.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 7 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yageze muri Azerbaijan yitabiriye Inama mpuzamahanga

Next Post

Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye

Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n'ihurizo ritamworoheye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.