Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Colorado: Umupolisi yafunzwe nyuma yo gukangisha kurasa ucyekwaho icyaha ubwo yamufataga

radiotv10by radiotv10
29/07/2021
in MU RWANDA
0
Colorado: Umupolisi yafunzwe nyuma yo gukangisha kurasa ucyekwaho icyaha ubwo yamufataga
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisi wo muri leta ya Colorado muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yuko afashwe amashusho akangisha umugabo ko yamwica ubwo yari arimo kumuta muri yombi.

Amashusho ya ‘camera’ bambara ku myenda agaragaza umupolisi John Haubert ukorera mu mujyi wa Aurora akoresha imbunda ntoya ye ayikubitisha uwo mugabo, amubwira ngo “nugenda, ndakurasa”.

Uku gutabwa muri yombi kubaye mu gihe hari ugucungira hafi gukomeye imyitwarire mibi ya polisi, nyuma y’urupfu rwa George Floyd mu 2020, rwateje imyigaragambyo mu gihugu.

Undi mupolisi na we yatawe muri yombi ashinjwa kunanirwa kubuza Bwana Haubert ibyo yakoze.

Videwo yeretswe abanyamakuru ku wa kabiri igaragaza Bwana Haubert akomeza gusubiramo ngo “reka kurwana”, mu gihe uwo mugabo amubwira ati, “sinshobora no guhumeka” none “urimo kunyica”.

Uwo mugabo – wari urimo gutabwa muri yombi acyekwaho kwinjira mu nzu y’undi nta ruhushya – yajyanwe mu bitaro nyuma y’ibyabaye.

Nkuko bikubiye mu nyandiko yo guta muri yombi, Bwana Haubert ubu arimo gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye bishoboka, birimo gukubita no gukangisha umuntu intwaro yica.

Umupolisi wa kabiri, Francine Martinez, ashinjwa kutagerageza kubuza Bwana Haubert gukoresha ingufu. Amakuru avuga ko aba bapolisi bombi bishyikirije polisi bo ubwabo.

Hashize imyaka polisi ikorera mu mujyi wa Aurora ishinjwa kwitwara nabi, harimo n’umugabo wapfuye arimo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2019.

Bijyanye n’itegeko rishya ryo kubazwa ku mikorere, abapolisi bo muri Colorado basabwa kugira icyo bakora iyo babonye ibikorwa by’imyitwarire mibi cyangwa ibyo gukoresha imbaraga z’umurengera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Vanessa Wilson ukuriye polisi ikorera mu mujyi wa Aurora yavuze ko uko guta muri yombi uwo mugabo ari “igikorwa giteye ishozi cyane”.

Madamu Vanessa yagize ati: “Birahangayikishije cyane. Turabihiwe. Turarakaye. Aka si akazi ka polisi. Ntabwo dutoza ibi”.

Umushinga w’itegeko wemejwe mu mwaka ushize n’inteko ya leta ya Colorado, ubuza polisi gukoresha ingufu zavamo kwica abacyekwaho ibyaha, keretse polisi ibaye iri hafi kuba mu kaga gatewe n’intwaro.

Ikindi, iryo tegeko ribuza uburyo bwo gusa nk’uniga umuntu mu gihe cyo kumuta muri yombi, ndetse rikuraho ubudahangarwa bwo mu mategeko bwo kurinda abapolisi, ibi bituma bashobora kuba baregwa.

Bitarenze mu mwaka wa 2023, abapolisi bose bo muri leta ya Colorado basabwa kuzaba bambara ‘camera’ ku mubiri yo kugenzura imyitwarire yabo mu kazi.

Nkuko bitangazwa n’ikigo cy’ubuvugizi Prison Policy, abapolisi bari mu kazi muri Amerika bica abaturage b’abasivile ku gipimo cy’abantu 33.5 muri buri miliyoni 10 buri mwaka – umubare uri hejuru cyane ugereranyije no mu bindi bihugu bikize.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seventeen =

Previous Post

Afurika y’Epfo yohereje ingabo zikabakaba 1500 muri Mozambique kurwanya inyeshyamba

Next Post

TOKYO 2020: Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino Olempike ya ¼ mu bagore

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TOKYO 2020: Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino Olempike ya ¼ mu bagore

TOKYO 2020: Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino Olempike ya ¼ mu bagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.