Thursday, October 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

radiotv10by radiotv10
02/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda banagezweho muri iyi minsi, nka The Ben, Bruce Melodie na Kevin Kade, bahatanye mu bihembo bya Diva Awards bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatatu.

Diva Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu, izabanje hari higanjemo ibyiciro byo mu bijyanye n’ubwiza gusa ariko muri uyu mwaka hakaba hariyongereyemo ibindi byiciro byo mu muziki n’imideli.

Nyuma yo gutangaza abahatanye muri buri cyiciro kuri ubu no gutora mu buryo bwo kuri murandasi bikaba bigeze aharimbanyije aho byatangiye taliki ya 26 Nzeri  bikaba bizasozwa kuwa 26 Ukwakira 2025.

Mu bahanzi bakomeye bahataniye igihembo harimo “The Ben, Kavin Kade, Chriss Eazy, Element, Bruce Melodie, Yampano na Kivumbi King” aba bakaba bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.

Mu bahanzi bahataniye igihembo mu bari n’abategarugori harimo “Alyn Sano, Bwiza, Ariel Wayz, France Mpundu na Fifi Raya.”

Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byinshi birimo “Umuraperi w’umwaka, umuhanzi mwiza wa gakondo, umuhanzi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwatunganyije amashusho neza, Producer w’umwaka, umuhanzi mushya muri 2025, Abavanga imiziki neza (Djs), indirimbo y’umwaka, Collabo y’umwaka n’ibindi.

Uretse ibi byiciro harimo n’ibindi byo mu mideli aho hazahembwa ‘umunyamideli w’umwaka, uwahanze imideli kurusha abandi hamwe n’inzu yahize izindi mu gutunganya no kwambika ibyamamare.

Mu bijyanye n’ubwiza nabo ntabwo uyu mwaka bacikanwe kuko nabo irushanwa rigeze aharyoshye haba mu bakora imisatsi, abogosha, abatera ibirungo n’abandi.

Ushaka gukora uwo ushyigikiye unyura kuri https://divvanews.com/ ubundi ugatora ukoresheje igiceri cy’ijana gusa, inshuro zose ushaka ku munsi.

Diva Awards 2025 biteganyijwe ko izaba taliki ya 26 Ukwakira 2025, ibere muri Zaria Court guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 18 =

Previous Post

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Related Posts

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhanzi Christian Ninteretse ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi, yishimiye ubwenegihugu bw’u Rwanda yahawe, agira ati “Iwabo w’umuntu ni aho amerewe...

Uwakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi usigaye aba hanze y’u Rwanda yabatijwe mu mazi menshi

Uwakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi usigaye aba hanze y’u Rwanda yabatijwe mu mazi menshi

by radiotv10
01/10/2025
0

Usengimana Danny wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda no muri Afurika, wanabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yabatirijwe muri Canada aho asigaye...

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

by radiotv10
29/09/2025
0

Umukinnyi rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi ko gupfusha imbwa ye yari ifite...

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

by radiotv10
24/09/2025
0

Umuhanzikazi Angel Mutoni yongewe mu bahanzi bazataramira abazitabira igitaramo ‘World Champs Night Life’ kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’amagare, cyanatumiwemo abahanzi bakomeye...

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

by radiotv10
23/09/2025
0

Mu mashusho n’amafoto, Umunyamerika Adonis Jovon Filer uherutse gukorana ibirori by’ubukwe na Kathia Uwase Kamali uzwi muri Mackenzies akaba n’umuvandimwe...

IZIHERUKA

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora
IBYAMAMARE

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

by radiotv10
02/10/2025
0

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

02/10/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

02/10/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

02/10/2025
Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Nyanza: Abagabo babiri bari mu bikorwa bitemewe bahuye n’uruva gusenya umwe ahasiga ubuzima

02/10/2025
Kayonza: Hari aho batagipfa kunyura kubera abantu bataramenyekana

Kayonza: Hari aho batagipfa kunyura kubera abantu bataramenyekana

02/10/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.