Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje kugaragara abantu bitwaje imbunda ziremereye, bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ufatanya n’igisirikare cya DRC.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko aba bantu bagaragaye mu gace ka Mishipo muri Lokarite ya Makungurano.
Nanone kandi amakuru avuga ko umujenerali uzwi ku izina rya Mudayonga ukomoka muri Teritwari ya Masisi, na we amaze iminsi ageze muri aka gace ka Mishipo mu minsi micye ishize, aho yaje aherekejwe n’abarwanyi be babarirwa mu ijana baje na bo bafite imbunda zirimo izoroheje n’iziremereye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikigenza aba barwanyi n’intwaro bitwaje, gusa amakuru aturuka muri aka gace bakomeje kugaragaramo, avuga ko umuyobozi w’abagatuyemo, yabasabye kuhava.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibi byazamuye ikibazo cy’umutekano mucye muri aka gace, ndetse ko byatumye abaturage bahatuye batangira guhungira mu bindi bice bihegereye.
Gikomeza kivuga ko kuva aba barwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa FDLR, bagera muri aka gace, baherutse no kurasa urufaya rw’amasasu kugira ngo batere ubwoba abaturage, mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje guhamagarira inzego zo hejuru kugira icyo zikora.
Ni mu gihe kandi mu bice binyuranye byo mu burasirazuba bwa DRC, hakomeje kuvugwa gukaza imbaraga ku ruhande rwa Leta ruhanganye n’Ihuriro AFC/M23, ahavugwa ko rukomeje kongera umubare w’abarwanyi ndetse n’intwaro.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda zishyize umukono ku masezerano y’amahoro, anasaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kwitandukanya n’umutwe wa FDLR no kuwurandura.
RADIOTV10