Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

radiotv10by radiotv10
08/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje kugaragara abantu bitwaje imbunda ziremereye, bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ufatanya n’igisirikare cya DRC.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko aba bantu bagaragaye mu gace ka Mishipo muri Lokarite ya Makungurano.

Nanone kandi amakuru avuga ko umujenerali uzwi ku izina rya Mudayonga ukomoka muri Teritwari ya Masisi, na we amaze iminsi ageze muri aka gace ka Mishipo mu minsi micye ishize, aho yaje aherekejwe n’abarwanyi be babarirwa mu ijana baje na bo bafite imbunda zirimo izoroheje n’iziremereye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikigenza aba barwanyi n’intwaro bitwaje, gusa amakuru aturuka muri aka gace bakomeje kugaragaramo, avuga ko umuyobozi w’abagatuyemo, yabasabye kuhava.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibi byazamuye ikibazo cy’umutekano mucye muri aka gace, ndetse ko byatumye abaturage bahatuye batangira guhungira mu bindi bice bihegereye.

Gikomeza kivuga ko kuva aba barwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa FDLR, bagera muri aka gace, baherutse no kurasa urufaya rw’amasasu kugira ngo batere ubwoba abaturage, mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje guhamagarira inzego zo hejuru kugira icyo zikora.

Ni mu gihe kandi mu bice binyuranye byo mu burasirazuba bwa DRC, hakomeje kuvugwa gukaza imbaraga ku ruhande rwa Leta ruhanganye n’Ihuriro AFC/M23, ahavugwa ko rukomeje kongera umubare w’abarwanyi ndetse n’intwaro.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda zishyize umukono ku masezerano y’amahoro, anasaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kwitandukanya n’umutwe wa FDLR no kuwurandura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. ufa says:
    5 months ago

    I seriously love your website.. Great colors & theme. Did you
    make this amazing site yourself? Please reply back as I’m planning
    to create my own website and would love to learn where you got this from or just what the theme is named.
    Thanks!

    Reply

Leave a Reply to ufa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Next Post

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk'itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.