Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya yise ‘’Day By Day’’

radiotv10by radiotv10
14/07/2021
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya  yise ‘’Day By Day’’
Share on FacebookShare on Twitter

Umuramyi Gaby Kamanzi, ukunzwe n’abantu benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kumwita ‘’Miss Gospel’’ yasohoye indirimbo shya yise ‘’DAY BY DAY’’ izaba iri
kuri alubumu ye ya Kabiri.

Gaby Irene Kamanzi umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, indirimbo ”DAY BY DAY” amajwi yayo yakozwe na Producer Camarade usanzwe umenyerewe mu gutunganya indirimbo za Gospel, naho amashusho yakozwe na Producer Sammy Switch (Bless World Music) ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwishingikiriza ku Mana bazirikana ko ariyo soko y’umugisha yonyine. Umuririmbyi Gaby abashishikariza kwikomeza kuri uwo Mwami ubasumba bose.

Aganira na Umuseke, Gaby yagize ati: ‘‘Muri iyi ndirimbo ndashaka gushishikariza abantu kugendana n’Imana gukora ubushake bwayo,iyo Imana yabonyeko wayubashye umunsi ku munsi (DAY BY DAY) nayo irakwigaragariza,..’’.

ImageUmuramyi Gaby Kamanzi, ukunzwe n’abantu benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kumwita ‘’Miss Gospel’’ yasohoye indirimbo shya yise ‘’DAY BY DAY’’

Mu ndirimbo DAY BY DAY Gaby yumvikana aririmba amagambo akomeza abantu umutima aho agira ati: ”icyo umwana w’umuntu atakwishoboza, wowe uramushoboza ukamunezeza,”

Gaby yaherukaga gukora indirimbo ‘‘Emmanuel’’ yishimiwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kimwe n’iyi ndirimbo yasohoye yise DAY BY DAY nyuma y’amasaha make igeze ku rubuga rwe rwa Youtube irikwishimirwa cyane, zombi zizaba zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu ye ya Kabiri.

Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga muri muzika ndetse n’ijwi riryohera amatwi hamwe n’amagambo y’Imana aba aririmba bigafasha imitima y’abumva impumeko y’Imana ituruka muri we, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo “Amahoro, Arankunda, Emmanuel”.

Indirimbo ”DAY BY DAY” kuri ubu wayisanga ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa Gaby Kamanzi ukajya ubona n’izindi ndirimbo ze.

Image

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi umwe mu barambye mu buhanzi bw’indirimbo zo guhimbaza Imana

Umuhanzi Gaby Kamanzi yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye bikomeye haba mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze ku migabane itandukanye
harimo Amerika, Uburayi n’ahandi henshi…bamwe mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda Gaby akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech ndetse n’umunye Congo Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo wibera ku mugabane w’i Burayi.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

WOMEN ZONE V 2021: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri mbere yo gucakirana na South Sudan-AMAFOTO

Next Post

Umunyezamu wakiniraga APR FC yasinyiye AS Kigali

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyezamu wakiniraga APR FC yasinyiye AS Kigali

Umunyezamu wakiniraga APR FC yasinyiye AS Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.